“Imana ubundi ntabwo ijya irwanirirwa ariko twebwe twashyizemo intambara dushyiramo imbaraga zacu dushyiramo n’intambara z’umubiri…ariko nyuma nyine nagiye mbitekerezaho nkabireba, mu by’ukuri nkavuga ngo hari ikiza wenda cyabaye muri ibi bintu ariko ntibibujije ko hari n’amakosa yabibayemo, ” ibi ni ibyatangajwe na Jean Napoleon Mahoro, Umukiristu wa ADEPR akaba yarabaye n’umuririmbyi wemera ko yagize uruhare mu gushoza intambara mu idini mu minsi yashize ndetse akaba abisabira imbabazi.
Ibi yabitangarije mu kiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza TV kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Gashyantare, aho yabajijwe impamvu yamuteye kwinjira mu rugamba rwo guharanira ko ubuyobozi bwa ADEPR, bwari buyobowe na Pasiteri Samuel Usabwimana, buvaho.
Mahoro avuga ko yavukiye mu itorero akarikuriramo, ariko akaza kugira ikosa ryo kuba iteka yarabonaga ibibi byakozwe n’abayobozi b’itorero aho kubona ibyiza bakoze. Avuga ko uyu usa nk’umuhamagaro yari aEte ariko akawutwara mu buryo butari bwo.
Uyu akomeza asobanura byinshi akagera aho yemeza ko kuri ubu yahindutse adateganya kongera kwigaragaza cyane mu binyamakuru nk’uko yabigenzaga asebya ubuyobozi bw’itorero, ndetse akaba asaba n’imbabazi abo yakomerekeje, Imana ndetse n’Abakirisitu.
SRC:BWIZA.COM