contact us now contact us now
  • About Us
  • Contact Us
  • Advertise
Your All Day News
Advertisement
  • Home
  • News
    • All
    • Business
    • Education
    • Kwibuka
    • Politics
    • Science
    • World

    Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

    Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

    Ngorero:Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore yishakiye

    Burera:Ibiro 30 by’urumogi na litiro 476 za Kanyanga byatwitswe

    Polisi y’uRwanda yafashe abantu 12 bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro

    Miss World yafunzwe azira gukomeretsa mugenzi we yagombaga kwambika ikamba

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
  • Entertainment
  • Sports
  • Travel
  • Kigali Updates FM
  • Kigali Updates TV
No Result
View All Result
  • Home
  • News
    • All
    • Business
    • Education
    • Kwibuka
    • Politics
    • Science
    • World

    Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

    Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

    Ngorero:Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore yishakiye

    Burera:Ibiro 30 by’urumogi na litiro 476 za Kanyanga byatwitswe

    Polisi y’uRwanda yafashe abantu 12 bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro

    Miss World yafunzwe azira gukomeretsa mugenzi we yagombaga kwambika ikamba

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
  • Entertainment
  • Sports
  • Travel
  • Kigali Updates FM
  • Kigali Updates TV
No Result
View All Result
KigaliUpdates.com
No Result
View All Result
Home Review

Urusobe rw’ibibazo n’impungenge zikomeye mu Rwanda – reba ukuntu coronavirus yageze mu Rwanda bucece

Dizone by Dizone
December 17, 2020
in Review
0
27
SHARES
1.3k
VIEWS
Share On WhatsappShare on FacebookShare on Twitter

Mu mezi 10 nta Munyarwanda n’umwe wakekaga ko azaba abayeho uko abayeho uyu munsi, afite isaha ntarengwa yo gutaha yayirengaho akarara muri stade, asabwa kwirirwa yambaye agapfukamunwa ndetse no gukaraba intoki bya burikanya, gusa mu kanya gato icyorezo cya Covid-19 cyarabihinduye, abenshi inzozi bari bafitiye 2020 ziyoyoka nk’umuyonga.

Uyu munsi mu Rwanda abamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 barakabakaba ibihumbi birindwi, mu gihe abo kimaze guhitana ari 57. Ni umubare uri hejuru ku buryo iyo umuntu arebye uko byatangiye atiyumvisha ko byashoboraga kugera aha.

Byatangiye mu mpera za 2019 benshi bumva mu bitangazamakuru binyuranye ko hari icyorezo gishya kiri guca ibintu mu Bushinwa. Ku Munyarwanda wari wibereye i Kigali cyangwa mu bindi bice bigize igihugu, iby’iki cyorezo ntibyari bimuraje inshinga kuko yumvaga aho kiri ntaho ahuriye naho cyane.

Nti byatinze nyuma y’ibyumweru bike abanduye iki cyorezo batangiye kugaragara ku yindi migabane by’umwihariko uw’u Burayi na Amerika. Muri Gashyantare inkuru ikwira hose ko umuntu wa mbere ufite iki cyorezo yagaragaye muri Afurika mu Misiri.

Ku Munyarwanda wakurikiraniraga hafi amakuru y’iki cyorezo birumvikana ko yagizemo ikikango, bitewe n’uko icyo yibwiraga ko kimurI kure cyari gitangiye kumurya isataburenge mu buryo bugaragara.

Mu gitondo cyo ku wa 13 Werurwe, Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya, Mutahi Kagwe yabwiye itangazamakuru ko muri iki gihugu habonetse umuntu wa mbere wanduye Covid-19, ubwoba butangira kuba bwinshi i Kigali, bamwe bati “imbeba irya umuhini yototera isuka.”

Ni icyorezo cyatangiye kugira ingaruka mu Rwanda kitaranahagera, kuko uwari Minisitiri w’Ubuzima yirukanywe kubera gutanga amakuru apfuye ajyanye n’uburyo bwakoreshwa mu kukirinda.

Kugira ngo iki cyorezo kigere mu Rwanda ntibyatinze kuko nyuma y’umunsi umwe Kenya itangaje ko yabonye umuntu wa mbere wacyanduye, ku wa 14 Werurwe Minisiteri y’Ubuzima nayo yahise itangaza ko mu gihugu hagaragaye umuntu ufite Covid-19.

Ibintu byahise bihinduka kuri uwo wa gatandatu, bimwe mu bikoresho by’isuku nk’uturindantoki dutangira kugurwa ku bwinshi.

Nyuma y’uyu murwayi u Rwanda rwahise rufata ingamba zitandukanye zigamije kugira ngo gihashywe kitarakwirakwira. Ministeri y’Uburezi yahise ishyira hanze itangazo rivuga ko amashuri agomba gufunga guhera kuwa Mbere tariki 16 Werurwe, abakozi basabwa gutangira gukorera mu rugo aho bishoboka.

Hahise hafatwa umwanzuro w’uko insengero zifungwa, abantu bagatangira gusengera mu rugo.

Uku kwezi kwa Werurwe ni ko Leta yafashemo ibyemezo byinshi bigamije gukumira iki cyorezo birimo no guhagarika ingendo z’indege z’abagenzi ziva cyangwa ziza mu gihugu, ni icyemezo cyafashwe ku wa 20 Werurwe 2020.

Bitandukanye n’ibindi bihugu kugeza mu kwezi kwa Gicurasi iki cyorezo nubwo cyari kimaze kwandura benshi cyari kitarahitana umuntu n’umwe.

Ku wa 30 Gicurasi 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi wa mbere yishwe na Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda. Nyakwigendera yari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wageze mu Rwanda arembye.

Nyuma y’uyu ku wa 2 Kamena iki cyorezo cyarongeye cyica undi muntu, gusa kugeza iki gihe abari bamaze kucyandura bari bakibarirwa muri 384.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo bamwe mu banyarwanda batangiye kumva ko indwara bakerensaga ishobora kuba ifite ubukana burenze ubwo bakeka.

Guma mu rugo yagoye benshi

Mu rwego rwo guhashya iki cyerezo zimwe mu ngamba leta y’u Rwanda yashyizeho ni Guma mu rugo, aho abantu bose bari babujijwe kuva mu ngo zabo. Uwasigaye akora ni uwari uwatangaga serivisi z’ibanze zikenerwa.

Niba hari ikintu Abanyarwanda benshi badashobora kwibagirwa ni ibihe bya Guma mu rugo kuko byabaye intandaro y’ibibazo bitandukanye batari biteze mu buzima bwabo by’umwihariko mu 2020, umwaka igihugu ndetse nabo ku giti cyabo bari barihayemo kuzesa imihigo itandukanye.

Guma mu rugo yabereye benshi intandaro yo kwirukanwa ku kazi abandi bashyirwa mu mubare w’abakozi bagomba kugabanywa mu gihe ndetse n’imishahara ya bamwe yakaswemo kabiri.

Iki cyemezo kandi cyagoye abantu mu buryo bw’amikoro, cyane cyane ko bari baratarizigamye nubwo Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kugoboka abari batangiye kubura ibiribwa.

Hari na raporo nyinshi zakozwe zigaragaza ko Guma mu rugo yarushijeho gutiza umurindi ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kuko wa mugabo wari usanzwe ahohotera umugore, cyangwa umugore wahohoteraga umugabo noneho yari amufite amasaha 24/24.

Ibi bihe kandi byatonze abagabo n’abana batari bamenyereye kwirirwa mu rugo amasaha yose.

Leta yaje gufata icyemezo cyo gukuraho guma mu rugo ndetse nyuma y’aho ikomeza kugenda yoroshya zimwe mu ngamba zari zarashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mu ngamba zagiye zoroshya harimo nko kwigiza inyuma amasaha ntarengwa yo gutaha, kongera umubare w’abemerewe kugenda mu modoka rusange.

Aha Guma mu rugo yari irangiye ariko abatubahiriza amasaha yo gutaha, nabo ntibazibagirwa ibihe n’amajoro bagiriye muri Stade zitandukanye z’igihugu. N’ubu kuri bamwe biracyakomeje.

Muri Guma mu rugo nta n’inyoni yatambaga

Irarushaho gufata indi ntera ariko hari icyizere

Nyuma y’igihe icyorezo cya COVID-19 gisa n’icyagabanyije umurego mu Rwanda, muri aya mezi abiri (Ugushyingo na Ukuboza) imibare isa n’iyongeye kuzamuka. Urugero rworoshye ni uko mu minsi itanu gusa hamaze kuboneka abarwayi 526.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hamaze kugaragara ko abantu batangiye kubona ko iki cyorezo kigiye kuneshwa, bakadohoka ku mabwiriza yo kwirinda nko kwambara udupfukamunwa no guhana intera.

Yakomeje ati “Badohoka ku mabwiriza, nko muri restaurants ugasanga zahindutse utubari, no muri hoteli ugasanga bicaye badahanye intera, kandi bakahamara amasaha menshi.”

Uretse umubare w’abandura iki cyorezo ku munsi wongeye kuzamuka n’uw’abo gihitana nawo wariyongereye, ndetse inzego z’ubuzima zikemeza ko kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ubu aribwo zifite umubare munini w’abarwayi bari ku mashini zibafasha guhumeka.

Ibi byatumye Leta yongera gukaza ingamba zo kwirinda, yongera kugabanya umubare w’abagenda mu modoka rusange, abitabira imihango itandukanye ndetse n’inama zirahagarikwa.

Nubwo bimeze gutya ariko Leta y’u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ifite icyizere ko izabasha guhashya iki cyorezo, ibishingiye ku kuba ubu hari inkingo zitanga icyizere ku buryo mu bihugu bimwe na bimwe zatangiye guhabwa abaturage.

Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu 96 biri muri gahunda yo kubona urukingo binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima n’ishami rishinzwe gukwirakwiza inkingo ibihugu bisanzwe byifashisha.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, kuri iki Cyumweru yatangaje ko u Rwanda rwiyandikishije ndetse rwamaze no gutanga ubusabe bw’inkingo, ku buryo nirumara kuhagera ku ikubitiro abanyarwanda bagera kuri 20% by’abaturage bose bazahita bakingirwa.

Muri Guma mu rugo naho abantu batuye ntibasohokaga
Ahategerwa imodoka mu Mujyi wa Kigali ni uku habaga hameze muri Guma mu rugo
Kigali yo mu ijoro ni uku yabaga imeze
Kubera ko nta modoka zagendaga uyu mubyeyi we yahisemo gukoresha igare agiye guhaha
Mu bihe bya Guma mu Rugo, Leta n’abikorera bafashije abatishoboye kubona ibyo kurya
Kugeza nubu utubari two turacyafunze kubera Covid 19
Nyuma ya Guma mu rugo bimwe mu bikorwa byongeye gufungura

Source:igihe

Tags: KIGALI NEWSKigali Updateskigali updates TvkigaliupdatesKigaliupdates.com
Previous Post

Umugabo yafashwe asambanira mu modoka n’umukobwa w’umugore wa 2

Next Post

Nyuma yuko ibibazo bimubanye uruhuri, Umukuzi wa DAVIS D yahisemo gushyira ukuri kose hanze

Dizone

Dizone

Managing Director of KIGALI UPDATES Ltd

Next Post

Nyuma yuko ibibazo bimubanye uruhuri, Umukuzi wa DAVIS D yahisemo gushyira ukuri kose hanze

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Trending
  • Comments
  • Latest

Nyarugenge : Polisi yafashe umugore ahita akuramo imyambaro ye asigara ari buri buri

April 8, 2021

Bikomeje kuba urujijo, Ese CP John Bosco KABERA yaba aherereye he?

January 31, 2021

Umuherwe Bill Gates wavuze bwa mbere ku cyorezo cya Corona ’COVID-19’ abantu ntibabiha agaciro,yahishuye n’igihe kizarangirira ku Isi burundu

March 26, 2021

Urayeneza Gérard nyiri Kaminuza ya Gitwe yakatiwe gufungwa burundu

March 26, 2021

Ibyiza by’urwanda byagaragarijwe abatuye i Londres, runatumira abatuye Isi muri CHOGM 2020

8

Ifoto y’umwalimu wo muri UR uteruye uruhinja rw’umunyeshuli yakoze ku mitima ya benshi

8

Abantu batatu barimo n’Umupolisi batawe muri yombi bakurikinweho guhohotera umuturage

3

Afrika y’epfo:Intare ziyemeje gufata umwanya wo kuruhukira mu muhanda kubera COVID-19 [AMAFOTO]

3

Umukobwa waburaga iminsi mike ngo akore ubukwe n’umuhanzi w’icyamamare yasanzwe muri hoteli yapfuye

April 11, 2021

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

April 11, 2021

Sobanukirwa impamvu imiti ikoze mu bimera ivura indwara zikomeye kurusha imiti yitwa ko ari iya kizungu, “Dore imiti yagufasha”

April 11, 2021

Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

April 11, 2021

Recent News

Umukobwa waburaga iminsi mike ngo akore ubukwe n’umuhanzi w’icyamamare yasanzwe muri hoteli yapfuye

April 11, 2021
1.4k

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

April 11, 2021
1.3k

Sobanukirwa impamvu imiti ikoze mu bimera ivura indwara zikomeye kurusha imiti yitwa ko ari iya kizungu, “Dore imiti yagufasha”

April 11, 2021
1.4k

Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

April 11, 2021
1.5k

Kigali Updates TV

ADVERTISEMENT

KIGALIUPDATES Ltd is local private company that’s providing different services such as: Giving news based on entertainment, sports, political and motivational stories and we are basically focused on providing all the latest news that is exclusively in Kigali and the whole country side and also we are encouraging the youth people to be creative through to their talents and skills without looking for the external supports or waiting for the job.

Browse by Category

  • Apps
  • Business
  • Education
  • Entertainment
  • Fashion
  • Health
  • Kwibuka
  • Lifestyle
  • Movie
  • Music
  • News
  • Politics
  • Religion
  • Review
  • Science
  • Sports
  • Tech
  • Travel
  • Uncategorized
  • World

Follow Kigali Updates Ltd on Social Media

Recent News

Umukobwa waburaga iminsi mike ngo akore ubukwe n’umuhanzi w’icyamamare yasanzwe muri hoteli yapfuye

April 11, 2021

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

April 11, 2021
  • About Us
  • Contact Us
  • Advertise

© 2021 Kigali Updates Ltd. All rights reserved .

No Result
View All Result
  • Home
  • News
  • Entertainment
  • Sports
  • Travel
  • Kigali Updates FM
  • Kigali Updates TV

© 2021 Kigali Updates Ltd. All rights reserved .