contact us now contact us now
  • About Us
  • Contact Us
  • Advertise
Your All Day News
Advertisement
  • Home
  • News
    • All
    • Business
    • Education
    • Kwibuka
    • Politics
    • Science
    • World

    Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

    Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

    Ngorero:Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore yishakiye

    Burera:Ibiro 30 by’urumogi na litiro 476 za Kanyanga byatwitswe

    Polisi y’uRwanda yafashe abantu 12 bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro

    Miss World yafunzwe azira gukomeretsa mugenzi we yagombaga kwambika ikamba

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
  • Entertainment
  • Sports
  • Travel
  • Kigali Updates FM
  • Kigali Updates TV
No Result
View All Result
  • Home
  • News
    • All
    • Business
    • Education
    • Kwibuka
    • Politics
    • Science
    • World

    Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

    Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

    Ngorero:Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore yishakiye

    Burera:Ibiro 30 by’urumogi na litiro 476 za Kanyanga byatwitswe

    Polisi y’uRwanda yafashe abantu 12 bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro

    Miss World yafunzwe azira gukomeretsa mugenzi we yagombaga kwambika ikamba

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
  • Entertainment
  • Sports
  • Travel
  • Kigali Updates FM
  • Kigali Updates TV
No Result
View All Result
KigaliUpdates.com
No Result
View All Result
Home News

Urayeneza Gérard nyiri Kaminuza ya Gitwe yakatiwe gufungwa burundu

Amos Harry by Amos Harry
March 26, 2021
in News, Politics
1
210
SHARES
10.5k
VIEWS
Share On WhatsappShare on FacebookShare on Twitter

Mu isomwa ry’urubanza ryamaze hafi amasaha 6, kuri uyu wa kane taliki 25 Werurwe 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahanishije igifungo cya burundu Urayeneza Gérard rumuhamije kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Urubanza rwasomwe hifashshijwe ikoranabuhanga, icyumba cy’iburnisha kirimo abategereje umwanzuro mu gihe abaregwa bo barikurikiraniraga muri Gereza ya Muhanga aho bafungiye.

Muri uru rubanza urukiko rwahanishije kandi igifungo cya burundu Munyampundu Leon Alias Kinihira na Ruganiza Benjamin wafunguwe by’agateganyo bikaba bivugwa ko yaba yarahise atoroka ubutabera. Bahamijwe icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Abandi baregwa hamwe na Urayeneza barimo Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel na Nsengiyaremye Elisé, buri wese yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside n’ihazabu ya 750.000 Frw.

Urukiko kandi rwategetse ko Urayeneza Gérard, Munyampundu Léon alias Kinihira na Ruganiza Benjamin bafatanyije, guha Uwera Marie Grace indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 9 Frw n’indishyi mbonezamusaruro miliyoni 3 Frw.

Abarimo Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel na Nsengiyaremye Elisé na bo bategetswe guha Uwera Marie Grace indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 2.4 Frw.

Urayeneza, Munyampundu na Ruganiza bategetswe guha Mukamazimpaka Marie Chantal indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 4 Frw n’indishyi mbonezamusaruro miliyoni 3 Frw.

Mukamazimpaka kandi urukiko rwategetse ko Rutaganda, Nyakayiro na Nsengiyaremye bamuha indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 2.4 Frw.

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwanzuye ko Urayeneza, Munyampundu Léon na Ruganiza baha Ndagijimana Jimmy indishyi mpozamarira za miliyoni 8 Frw. Uyu kandi yanasabiwe guhabwa indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 2.4 Frw azatangwa na Rutaganda, Nyakayiro na Nsengiyaremye.

Urayeneza na bagenzi be bahanishijwe gufungwa burundu kandi bategetswe guha Semavenge Cyprien indishyi mpozamarira zingana na miliyoni 4 Frw n’indishyi mbonezamusaruro ya miliyoni 3 Frw. Aba bose banategetswe bafatanyije guha Tuyishime Eric indishyi mpozamarira zingana na miliyoni 4 Frw n’indishyi mbonezamusaruro miliyoni 3 Frw.

Urukiko kandi rwategetse ko Rutaganda, Nyakayiro na Nsengiyaremye bafatanyije bazaha Tuyishime Eric indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 2.4 Frw.
Rwananzuye ko Urayeneza, Munyampundu na Ruganiza guha Ndatsikira Ribakare Eric indishyi mpozamarira zingana na miliyoni 2.5 Frw.

Urayeneza, Munyampundu na Ruganiza bafatanyije bategetswe guha Mahene Byiringiro Jean Paul indishyi mpozamarira zingana na miliyoni 2.5 Frw.

Aba uko ari batatu kandi bategetswe guha Mugwaneza Valérie indishyi mpozamarira zingana na miliyoni 8 Frw n’imbonezamusaruro miliyoni 3 Frw.

Urukiko rwanzuye ko batatu mu bareze basaba indishyi z’akababaro barimo Mukasahaha Ruth, Murindabyuma Isidore na Mutamuriza Florence ntibazazihabwa kuko batigeze bagaragaza amasano yabo n’abo basabira indishyi. Urukiko rwari rwasabye ko bagomba kugaragaza ibimenyetso byerekana ko bafitanye isano.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Urayeneza, Munyampundu na Ruganiza igifungo cya burundu mu gihe Nsengiyaremye, Rutaganda Dominique na Nyakayiro Samuel bwari bwabasabiye imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri buri wese.

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha bashinjwa, bakavuga ko ari ibintu byateguwe n’abantu ku giti cyabo bagamije kubafungisha.

Abaregwa bakimara gusomerwa icyemezo cy’urukiko, bose bahise bakijuririra. Umucamanza Nkundakozera Jean Marie Vianney yabibukije ko bafite iminsi 30 yo gutanga ubwo bujurire bwabo.

NB: Mu kwandika iyi nkuru hifashishijwe n’iyanditswe n’Ikinyamakueu IGIHE

Tags: amakuruKigali Updatesmuhangarwanda
Previous Post

Rocky wari Parrain wa knox beat yatunguye benshi ubwo yajyaga mu bukwe yambaye ingofero

Next Post

Dore uko umuhango wo gushyingura Perezida Magufuli wagenze [Amafoto]

Amos Harry

Amos Harry

Next Post

Dore uko umuhango wo gushyingura Perezida Magufuli wagenze [Amafoto]

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Trending
  • Comments
  • Latest

Nyarugenge : Polisi yafashe umugore ahita akuramo imyambaro ye asigara ari buri buri

April 8, 2021

Bikomeje kuba urujijo, Ese CP John Bosco KABERA yaba aherereye he?

January 31, 2021

Umuherwe Bill Gates wavuze bwa mbere ku cyorezo cya Corona ’COVID-19’ abantu ntibabiha agaciro,yahishuye n’igihe kizarangirira ku Isi burundu

March 26, 2021

Urayeneza Gérard nyiri Kaminuza ya Gitwe yakatiwe gufungwa burundu

March 26, 2021

Ibyiza by’urwanda byagaragarijwe abatuye i Londres, runatumira abatuye Isi muri CHOGM 2020

8

Ifoto y’umwalimu wo muri UR uteruye uruhinja rw’umunyeshuli yakoze ku mitima ya benshi

8

Abantu batatu barimo n’Umupolisi batawe muri yombi bakurikinweho guhohotera umuturage

3

Afrika y’epfo:Intare ziyemeje gufata umwanya wo kuruhukira mu muhanda kubera COVID-19 [AMAFOTO]

3

Umukobwa waburaga iminsi mike ngo akore ubukwe n’umuhanzi w’icyamamare yasanzwe muri hoteli yapfuye

April 11, 2021

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

April 11, 2021

Sobanukirwa impamvu imiti ikoze mu bimera ivura indwara zikomeye kurusha imiti yitwa ko ari iya kizungu, “Dore imiti yagufasha”

April 11, 2021

Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

April 11, 2021

Recent News

Umukobwa waburaga iminsi mike ngo akore ubukwe n’umuhanzi w’icyamamare yasanzwe muri hoteli yapfuye

April 11, 2021
1.3k

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

April 11, 2021
1.3k

Sobanukirwa impamvu imiti ikoze mu bimera ivura indwara zikomeye kurusha imiti yitwa ko ari iya kizungu, “Dore imiti yagufasha”

April 11, 2021
1.4k

Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

April 11, 2021
1.5k

Kigali Updates TV

ADVERTISEMENT

KIGALIUPDATES Ltd is local private company that’s providing different services such as: Giving news based on entertainment, sports, political and motivational stories and we are basically focused on providing all the latest news that is exclusively in Kigali and the whole country side and also we are encouraging the youth people to be creative through to their talents and skills without looking for the external supports or waiting for the job.

Browse by Category

  • Apps
  • Business
  • Education
  • Entertainment
  • Fashion
  • Health
  • Kwibuka
  • Lifestyle
  • Movie
  • Music
  • News
  • Politics
  • Religion
  • Review
  • Science
  • Sports
  • Tech
  • Travel
  • Uncategorized
  • World

Follow Kigali Updates Ltd on Social Media

Recent News

Umukobwa waburaga iminsi mike ngo akore ubukwe n’umuhanzi w’icyamamare yasanzwe muri hoteli yapfuye

April 11, 2021

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

April 11, 2021
  • About Us
  • Contact Us
  • Advertise

© 2021 Kigali Updates Ltd. All rights reserved .

No Result
View All Result
  • Home
  • News
  • Entertainment
  • Sports
  • Travel
  • Kigali Updates FM
  • Kigali Updates TV

© 2021 Kigali Updates Ltd. All rights reserved .