Umutoza wa APR FC Adil Mohammed yisubiriye iwabo muri Maroc

Mu gihe hashize iminsi ikipe ya APR FC ihagaritse umutoza wayo Mohammed Adil Erradi mu gihe kingana n'iminsi 30, yisubiriye iwabo ari kumwe n'umuryango we aho yavugaga ko ibyo iyi kipe yamukoreye binyuranyije n'amategeko kandi ko izabyishyurira.

Murukerera rwo ku itariki ya 24, ukwakira,2022 ijoro ryatambutse nibwo umutoza Adil Erradi Mohammed ufite ubwenegihugu bw'u Bubiligi akaba afite inkomoko muri Marroc. yajynye n'umugore bakaba berekeje iwabo, ibi bibaye nyuma y'uko hashize iminsi igera ku 8 ikipe ya APR Fc yahagaritse uyu mutoza mugihe cy'ukwezi bitewe n'imyitwarire ye itaranejeje abayobozi bi y'i kipe ndetse n'umwuka mubi wari utangiye gututumba muri iyi ikipe.

uyu mutoza akaba atarashimishijwe n'uburyo iyi kipe yamuhagaritse ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko. abanyamategeko be 3 bari mu Bubiligi bakaba bari kubikurirana ndetse ko arava muri Marroc ajya mu gihugu cy'u Bubiligi.

Mu gihe yarari ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Adil yatangaje ko yubaha iyi kipe nk'umuryango yari amazemo igihe kingana n'imyaka 2 kandi na none ibyo bamukoreye bikaba binyuranyije n'amategeko bityo ko we n'abanyamategeko be babimenyesheje ikipe ya APR FC ariko akaba nta gisubizo yabonye. avuga ko yatangiye inzira yo kugana amategeko bikaba bizakemurwa na FIFA..

uyu Adil Erradi Mohammed yinjye mu ikipe ya APR FC mu mwaka 2019, akaba yarayitoje imyaka 3 akaba yaratwaranye niyi kipe ibikombe 3 bya shampiyona bikurikirana, banashyijezo agahigo kuko iyi kipe yakinnye 50 idatsindwa.

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba buvuga ko Adil akiri umutoza wikipe, nka  Kigali updates tukaba dufite amakuru yuko umwe mu bayobozi biyi kipe bari mu gihugu cya Uganda, aho bari mu biganiro nuwigeze kuba umutoza wa mukeba w'iyi kipe Rayon Sports Robertinnho ukomoka muri Brazil akaba atoza ikipe ya Vipers Fc  akaba ariwe ushobora gusimbura Adil wigendeye. 