Umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10 Karenzi Samuel uzwi cyane nka Sam Karenziyanditse asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira icyo rwakora rukaburizamo imigambi mibisha ya ’Munyakazi Sadate (wahoze ayobora Rayon Sports) nabo yise abambari be’.
Mubutumwa yanyujije kurukuta rwe rwa twitter Sam Karenzi ukuriye igisata cy’ibiganiro by’imikino Radio 10, yanditse ubutumwa bugira buti: “Maze iminsi nkurikirana ibivugirwa kuri iyi groupe [ya WhatsApp] ya Sadate Munyakazi n’abambari be! Nabanje kubireka ngira ngo bizarangirira mu bitutsi hano ku mbuga! Ni byiza ko RIB ikora akazi kayo igakumira icyaha kitaraba!”
Ubu butumwa uyu munyamakuru yamenyesheje abarimo Polisi y’igihugu, buherekejwe n’ama-screenshots y’ubutumwa bivugwa ko bwatambukirijwe muri iriya Group.
Ubutumwa bumwe hatagaragajwe amazina y’uwabwanditse, buvuga ko abahuriye muri ririya tsinda bagifite byinshi biri gukorwa kugira ngo Bihuha FM (Radio 10) na Bihuha mukuru (akabyiniro Sadate yahaye Karenzi) bahanirwe ibyo bakoze kandi bagikora.
Uyu muntu akomeza agira ati: “Ubu aho Isi igeze ntabwo umuntu akubita itama rimwe ngo ahindukire akubite n’irindi, ahubwo ijisho rihorerwa irindi.” Undi mu bagize ririya tsinda we yanditse ubutumwa bugaragaza ko batagomba ’kureka imbwa’ ngo zikomeze kubasenyera ikipe.
Uyu akomeza agira ati: “Basenye ikipe yacu dusenye ingo zabo 1/1. Ahubwo n’uwampa ifoto y’uwo Oswald [Mutuyeyezu] niba amugira. Nibamfunga muzangemurire nta kindi nakora.”
Undi muntu agaragara asaba abo bahuriye muri ririya tsinda gutesha umutwe uwo yise umukire [ushobora kuba ari Nyagahene Eugène nyiri Tele 10] ’Paka yirukanye amafuku’.
Munyakazi Sadate abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yabwiye Karenzi ko kuba aba mu mbuga za WhatsApp zitandukanye bidasobanuye ko ari ze. Yagize Ati: “Bwana Sam Karenzi, ubundi nari nafashe icyemezo ko ntagusubiza ariko abantu benshi babinsabye. Sinigeze na rimwe ngutuka kuko narezwe, kuba mba ku mbuga zitandukanye ntibivuze ko ari izanjye, wamaze amezi untuka, unsebya, unyangisha abantu.”
Sadate yasabye Karenzi kureka gutangiza ikindi gikorwa cyo kumutuka mu rwego rwo kwirinda iterana ry’amagambo ryabaye hagati y’aba bagabo bombi mu minsi ishize.
Sam Karenzi yagaragaje ko hari abamufitiye imigambi mibisha we na bagenzi be bakorana mu kiganiro bise ‘Urukiko’, ni mu gihe Sam Karenzi nabagenzi be batatu baherutse kuvanwa mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR). Ubwo iri shyirahamwe ryatangazaga ko ryitandukanyije n’aba banyamakuru mu minsi ishize kubera amakosa atandukanye ajyanye n’umwuga bagiye bakora agateza ingaruka zitandukanye.
Karenzi yabwiye kimwe mu bitangazamakuru byandika hano mu Rwanda ko hari abari inyuma y’uriya mugambi.
Ati: “Dufite umurongo wacu kandi tuzi ko ntaho ubangamiye amahame y’umwuga, ndetse twizeye ko hari n’icyo uzafasha ku iterambere rya siporo.” “Kuba rero hari abantu imikorere yacu ibangamiye mu nyungu zabo bwite ntabwo bizahindura imikorere yacu. Si n’uriya mwanzuro gusa kuko hari n’abandi bagerageza guca mu zindi nzira bagira ngo batubuze umurongo wacu, ariko ntabwo bazawutubuza.”