Umukinnyi ukomeye wa Machester United wari umaze igihe afunzwe, yafunguwe.

Rutahizamu wa Machester United uri mu bakomeye cyane muri iyi kipe, Mason Greenwood wari umaze amezi 10 akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato n'ibyo gukubita no gukomeretsa, yarekuwe.

Mu iburanisha ryabereye mu muhezo mu rukiko rwa Minshull Street Crown Court ho mumujyi wa Manchester, ryabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 ukwakira 2022, uru rukiko rwemeje ko uyu musore wimyaka 21, arekurwa.

Nubwo Greenwood yarekuwe, yahawe andi mabwiriza agomba gukurikiza kuko urubanza rwe rutararangira, mu amabwiriza yahawe arimo nko kutegera agace Harriet Robson umushinja atuyemo ndetse no kutavugana n'abatangabuhamya.

Mason Greenwood yemerewe kuburana ari hanze (adafungiye muri gereza) nyuma y'aho kuwa gatandatu yari yangiwe kuburana ari hanze ku bwimpamvu zo kurenga ku amabwiriza yari yahawe.

Mason Greenwood kugeza ubu ufite imyaka 21 ndetse benshi bakundira impano idasanzwe afite mu guconga ruhago, yari amaze amezi 10 ashijwa ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabistina ku gahato, gukomeretsa no kugaragaza imyitwarire yo guhoza ku nkeke Harriet Robson bahoze bakundana.

Kuva yatangira gukurikiranwa muri uyu mwaka wa 2022, yahise ahagarikwa n'ikipe ya Manchester united, ndetse n'amasezerano yo kwamamaza yari afitanye na NIKE ahita ahagarara, ndetse na Electeonic Art yahise imukura mu bantu bagaragara mu mikino ya FIFA 22.

Biteganyijwe ko azasubira imbere y'urukiko rw'i Manchester kua 21 ugushyingo 2022.