Rugamba Yves uzwi nka Yverry yasezeranye mu Murenge na Uwase Vanessa uzwi nka Vanillah baherutse kwemeranya kubana akaramata. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura kuri uyu wa 5 Gicurasi 2022.
Yverry na Uwase bari bagaragiwe na bake mu nshuti n’abo mu miryango yabo. Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu gihe habura iminsi mike bagakora ubukwe buteganyijwe ku wa 12 Kamena 2022.
Mu birori byo gusezerana imbere y’amategeko, Yverry yari aherekejwe n’inshuti ze zirimo n’abahanzi nka Olivis wo muri Active Group, Danny Nanone na Mento.

Guhera mu 2020 ni bwo amakuru yatangiye kuvugwa ko Yverry akundana n’uyu mukobwa. Urukundo rwabo rwakomeje gukura umunsi ku wundi, kugeza ubwo tariki 14 Gashyantare 2020 ubwo uyu muhanzi yamurikaga album ye ya mbere Uwase yagaragaye yagiye gushyigikira umukunzi we.

Nyuma y’ibyumweru bike cyane, Uwase yatunguye Yverry amukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yagize muri Werurwe 2020.
Kuva ubwo urukundo rwabo rwarushijeho gukura kugeza ubwo biyemeje kurushinga ndetse babyemeranyaho ku wa 17 Werurwe 2022 ubwo Yverry yambikaga impeta Uwase akamusaba ko yazamubera umufasha.

Ivomo: igihe