Umuhanzi MAZIMPAKA Rafiki wamamaye cyane ku izina rya RAFIKI COGA munjyana ye yihariye yise Coga style yatangaje ko kurubu yamaze kubona Label nshya iherereye mu gihugu cy’ubusuwisi izajya imufasha mubikorwa bye bya buri munsi muri muzika.
Mukiganiro cyihariye yagiranye na KIGALIUPDATES Rafiki Coga yaduhamirije ko kurubu yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Label yitwa Brotherhood iherereye mugihu cy’ubusuwisi aho izagenda imufasha yaba mu kumushakira isoko ry’ibihangano bye ndetse no kumufasha gukora ibihangano byo kurwego ruhanitse.
Nyuma yuko bashyize umukono kumasezerano uyu muhanzi yahise ashyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere niy’inzu yise CHAMPION yakoranye n’umusore nawe urikuzamuka neza warusanzwe aririmba mubizwi nka karaoke witwa JADO FAMOUS akaba asanzwe afashwa byumwihariko na Rafiki.
Mu kiganiro kirekire twagiranye yaje kwerura avuga no kumakimbirane yagiranye n’uwahoze amutunganyiriza umuzi JAY P PRO ashingiye kuku tumvikana ku indirimbo ye yitwa Igikobwa byaje no gutuma isibwa kurubuga rwa Youtube gusa nyuma yuko bigaragaye ko indirimbo ariya Rafiki yaje kugaruka yavuze ko byatewe no kwikunda cyane kwa Jay p nubwo bari nkabavandimwe .
Mukiganiro yanagize byinshi avuga m’urugendo rurerure rwa muzika ye amazemo imyaka 16 yose avuga bamwe mubantu bamubaniye neza aho yavuzemo nka Tonzi ,Ziggy 55 , Tidjara unaherutse gusezera mu kigo kigihugu cy’itangazamakuru nyuma y’imyaka 18 yarakimazemo n’abandi ushobora kumva mukiganiro kiri kuri Youtube.
Akaba asaba abakunzi be n’abakunzi b’umuziki muri rusange gukomeza gushyigikira abahanzi babo kuko ni nabyo bizatuma bagera kurwego nkurwo tubona abagande,abatanzaniya na banyanigeriya bamaze kugeraho.

KANDA 👇👇 UREBE IKIGANIRO CYOSE.