Nigake uzaboana umwana akora ikintu atagikomoye kur’umwe mu babyeyi be cyangwa se ngo abe ataracyize mw’ishuri ,iyo bibayeho abenshi bavuga ko arimpano idasanzwe mu muryango bikaba ibitangaza noneho iyo bikozwe n’abana b’impanga.
Ndayishimiye Angel na Bamureke Pamella n’abakobwa babiri bavukiye umunsi umwe k’umubyeyi umwe(impanga) .Ni abakobwa bashinguye mugihagararo kandi bose bakaba bahuriye kumpano yo kuririmba no kubyina indirimbo zishingiye k’umuco gakondo y’u Rwanda.

Impano yabo yatangiye kwigaragaza Ku myaka mike yabo ubwo bajyaga bahuriza hamwe amajwi yabo maze akabyara ikintu arinacyo kurubu kimaze kubageza ku rwego mpuzamahanga nkabahanzi n’ababyinnyi b’indirimbo gakondo .
Akenshi iyo witegereje amashusho y’indirimbo yaba izabo cyangwa ahandi bagiye bagaragara utwarwa n’injyana idasanzwe y’amajwi yabo,imibyinire ndetse n’imyambarire ishimangira indagagaciro z’umuco nyarwanda.
Munyaka 13 bamaze batangiye gukora indirimbo gakondo 2 muriyo niyo bihugiyeho batangira gukora indirimbo zabo bwite kuko muyindi myaka 11 yayibanjirije babarizwaga mw’itorero ry’imbyino gakondo arinaho bakesha imbaraga nyinshi bazamukanye muri muzika twakwita iyabo bwite.

Muriyo myaka yose yambere ya 2020 mbere yuko basohora indirimbo yabo yambere bakunze gukorana n’abandi bahanzi by’umwihariko umubyeyi CECILE Kayirebwa banafatiraho icyitegererezo akaba n’umujyanama mukuru wabo ubafasha muri byinshi harimo no kubafasha gukosora amwe mu magambo y’ikinyarwanda agaragara mu ndirimbo zabo bwite.
Gusa nubu bakaba bariyemeje kuzamuhora hafi kuko akenshi ntagitaramo yakora atarikumwe nabo nubwo nabo ubwabo bafite ubareberera inyungu iyo bigeze kuri Kayirebwa biba nkumubyeyi n’umwana bagahamyako ubu aribwo abakeneye cyane bitewe nuko imyaka igenda yigira imbere kandi akaba akeneye amaraso mashya yo kumwunganira.

Kuki bahisemo gakondo?
Mukiganiro bajyiranye na KIGALIUPDATES babajijwe ku mpamvu gakondo ariyo bahisemo kurutisha izindi njyana, bavuzeko ataribo bahisemo gakondo kuko ahubwo gakondo ariyo yabahisemo kandi bavuga ko batewe ishema n’injyana bahisemo kuko ntiwo warumuhamagaro wabo .
Bahagaze bate mu muziki wabo?
Muri 2020 nibwo basohoye indirimbo yabo ya mbere bise Rusengo ibaba yaraje ikaba yaraje gukurikirwa n’izindi ebyiri arizo HAZA IMPUNDU ZANJYE bafatanyije n’umubyeyi Cecile Kayirebwa ndetse n’indi nshya iheruka yitwa GWERA GWERA bamaze no gushyira hanze amashusho yayo.
Nubwo u Rwanda ndetse n’isi yose igowe cyane na covid-19 bemeza ko yahungabanyije byinshi kuko hari nk’ibitaramo bateguraga bitabashije gukorwa gusa bavuga ko bakomeje gukora cyane byumwihariko bita kuri album yabo ya mbere bahamyako ibitaramo ntibikomorerwa bafite gahunda yoluzakora ibitaramo bizazenguruka intara z’igihugu zose kuko bagiye babisabwa kenshi n’abakunzi babo .
Ushobora kureba indirimbo yabo nshya GWERA GWERA kuri Youtube uciye hano.