visit our website visit our website
Your All Day News
Advertisement
  • Home
  • News
    • All
    • Business
    • Education
    • Kwibuka
    • Politics
    • Science
    • World

    Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

    Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse

    Bikomeje kuba amayobera: Umwamikazi w’ubwongereza ntiyagaragaye mu muhango ukomeye cyane, ese habaye iki?

    Abakora uburaya i Kigali bazamuye ibiciro bitwaje ’intambara yo muri Ukraine’

    Gatsata: Umugabo afunzwe azira gusambanya inkoko

    Perezida Kagame yasubije ubutumwa bwa Bamporiki Eduard wamusabye imbabazi

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
    • Travel
  • Entertainment
  • Sports
  • Kigali Updates TV
  • Kigali Updates FM
KIGALI UPDATES FM
WATCH TV
No Result
View All Result
  • Home
  • News
    • All
    • Business
    • Education
    • Kwibuka
    • Politics
    • Science
    • World

    Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

    Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse

    Bikomeje kuba amayobera: Umwamikazi w’ubwongereza ntiyagaragaye mu muhango ukomeye cyane, ese habaye iki?

    Abakora uburaya i Kigali bazamuye ibiciro bitwaje ’intambara yo muri Ukraine’

    Gatsata: Umugabo afunzwe azira gusambanya inkoko

    Perezida Kagame yasubije ubutumwa bwa Bamporiki Eduard wamusabye imbabazi

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
    • Travel
  • Entertainment
  • Sports
  • Kigali Updates TV
  • Kigali Updates FM
KIGALI UPDATES FM
WATCH TV
No Result
View All Result
KigaliUpdates.com
No Result
View All Result
Home News Education

Rwanda:Abanyeshuri ba kaminuza bibasiwe n’indwara z’amaso

Dizone by Dizone
October 16, 2021
in Education, Health
2 min read
0
1.3k
SHARES
1.9k
VIEWS
Share On WhatsappShare on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, butangaza ko mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, bamaze gusuzumwa indwara z’amaso, abangana na 54,1% basanganywe ibibazo bitandukanye birimo n’ibikomeye bisaba ko bavurwa byihariye.

 

Ku wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021 ni bwo abo banyeshuri batangiye gusuzumwa uburwayi bw’amaso no guhabwa ubujyanama bw’uko bayarinda kurwara, byose bikozwe nta kiguzi batanze.

 

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko mu bagera ku 218 basuzumwe basanzemo abagera ku 118 bafite ibibazo by’amaso.

RelatedPosts

Hagaragaye ibisa n’amayobera kuri Covid-19 mu Rwanda

Umwana wiga mu mashuri abanza yakoze ku mitima y’abenshi ubwo yagaragaraga ari kwigira ku matara yo kumihanda

 

Ati “Twari tumaze gusuzuma abantu bagera kuri 218 ariko muri abo bose abantu 118 twasanze bafite ibibazo by’amaso bikeneye kuba byasuzumwa mu buryo bwisumbuyeho.”

 

“Muri abo hafi 30% ni ukuvuga abagera kuri 64 twasanze bo bafite ibibazo bikomeye, birimo ibyo kureba bugufi cyangwa kureba kure, bifite ikibazo ariko dusangamo n’abandi bakabakaba 25% ubwo ni 54 bafite ibibazo byoroheje ariko na byo bisaba ko bazagirwa inama yo kureba niba bazakenera n’indorerwamo.”

 

Dr Ngarambe yavuze ko ubusanzwe buri wa Kabiri w’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubuhumyi.

Yasobanuye ko muri icyo cyumweru bamanuka bagasanga abaturage kugira ngo babakangurire kwirinda indwara z’amaso no kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwayo buhagaze.

Kuba kuri iyi nshuro barahisemo kwegera abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye byatewe n’uko bamaze igihe babagana ku bwinshi bagiye kwisuzumisha indwara z’amaso kandi basanze abenshi muri bo bafite ibibazo bijyanye na yo.

Yavuze ko kuba mu bantu bose bamaze gusuzumwa, abagera kuri 54,1% bafite ibibazo by’uburwayi bw’amaso bisobanuye ko hari Abanyarwanda benshi bafite uburwayi bw’amaso bagendana batabizi.

 

Imibare itangwa na CHUB yerekana ko muri rusange ku munsi bakira abarwayi 48 baje kwivuza amaso, muri bo 53% ni abanyeshuri barimo 41% biga Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

 

Muri abo banyeshuri baturuka muri Kaminuza zitandukanye, abangana na 28% baba bakeneye indorerwamo.

 

Mu bagana ibyo bitaro bagiye kwivuza, abarembye cyane bari kurwego rukomeye rw’ubuhumyi, abenshi ni ababa bari hejuru y’imyaka 60 kandi bakunze kuba bafite ubundi burwayi burimo diyabete n’umuvuduko w’amaraso.

 

Umwe mu banyeshyuri ba Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Niyokwizerwa Obed, yavuze ko akunze kugira ikibazo cy’uburwayi bw’amaso bikabangamira imyigire ye.

 

Ati “Njyewe iyo ndi ku rumuri rwinshi ndasoma nkabona simbisoma neza, rero byatumye nza kwisuzumisha amaso kugira ngo bandebere ikibazo mfite nivuze hakira kare.”

Mu gihe Isi ituwe n’abasaga miliyali 7.9, abagera kuri miliyoni 43 bafite ubuhumyi, naho abagera kuri miliyoni 265 bafite ibibazo by’amaso. Muri abo bose 90% bari mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri ubwo burwayi 80% bushobora kuvurwa bugakira mu gihe ababufite bakwivuriza ku gihe.

Igikorwa cyo gusuzuma indwara z’amaso muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kiri gukorwa n’abaganga bo kuri CHUB ku bufatanye n’Umuryango One Sight.

Intego y’uyu mwaka iragira iti ‘Dukunde amaso yacu tuyiteho’.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko mu bagera ku 218 basuzumwe basanzemo abagera ku 118 bafite ibibazo by’amaso

 

Previous Post

Igiciro cya lisansi cyiyongereye, naho icya mazutu gituma leta yigomwa umusoro wayo

Next Post

Ibyo abayobozi b’uBurundi bakoreye ab’uRwanda byakoze ku mitima benshi [AMAFOTO]

Dizone

Dizone

Managing Director of KIGALI UPDATES Ltd

Next Post

Ibyo abayobozi b'uBurundi bakoreye ab'uRwanda byakoze ku mitima benshi [AMAFOTO]

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Trending
  • Comments
  • Latest

Nyarugenge : Polisi yafashe umugore ahita akuramo imyambaro ye asigara ari buri buri

April 8, 2021

Tidjara Kabendera yahishuye ikintu cyatumye atandukana n’umugabo wa kabiri agasubirana n’umugabo we wa mbere

May 26, 2021

Bikomeje kuba urujijo, Ese CP John Bosco KABERA yaba aherereye he?

January 31, 2021

Umuherwe Bill Gates wavuze bwa mbere ku cyorezo cya Corona ’COVID-19’ abantu ntibabiha agaciro,yahishuye n’igihe kizarangirira ku Isi burundu

March 26, 2021

Minisiteri y’uburezi yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa n’ishuri amafaranga 25,000 rwfs yo kumutunga

3
Dore ibitera abagore gutaka cyangwa kurira mugihe cy'imibonano mpuzabitsina

Dore ibitera abagore gutaka cyangwa kurira mugihe cy’imibonano mpuzabitsina

3

Breaking News: Amakipe 18 niyo azakina shampiyona

3

Menya umugore wa mbere wa Adam utari Eva n’uburyo yaryamanye na Adam mu rwego rwo kwihorera,Ntiyigeze avugwa.

3

Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

May 14, 2022

Rwanda: Nti bikiri ngombwa kwambara agapfukamunwa

May 13, 2022

Rurageretse hagati ya Diamond platinumz,Zuchu na Leta ya Tanzania

May 12, 2022

Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse

May 12, 2022

Recent News

Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

May 14, 2022
1.7k

Rwanda: Nti bikiri ngombwa kwambara agapfukamunwa

May 13, 2022
1.7k

Rurageretse hagati ya Diamond platinumz,Zuchu na Leta ya Tanzania

May 12, 2022
1.7k

Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse

May 12, 2022
1.7k

Kigali Updates TV

ADVERTISEMENT

Browse by Category

  • All latest News
  • Apps
  • Business
  • CINEMA
  • Education
  • Entertainment
  • Fashion
  • Food
  • Health
  • Kwibuka
  • Lifestyle
  • Music
  • News
  • Politics
  • Religion
  • Review
  • Science
  • Sports
  • Tech
  • Travel
  • Udushya
  • World

Follow Kigali Updates Ltd on Social Media

Recent News

Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

May 14, 2022

Rwanda: Nti bikiri ngombwa kwambara agapfukamunwa

May 13, 2022

© 2015 - 2022 | Kigali Updates Ltd | All rights reserved .

No Result
View All Result
  • Home
  • News
    • Travel
  • Entertainment
  • Sports
  • Kigali Updates TV
  • Kigali Updates FM

© 2015 - 2022 | Kigali Updates Ltd | All rights reserved .