Icyamamare mu njyana ya Coga Style, RAFIKI ari kwitegura gushyira hanze album we yemeza ko izaba iri muzifite ibyo abantu bakunda ku kigero cya 200%.
Uyu muhanzi uri mubafite ubu nararibonye mu muziki w’uRwanda na Africa muri rusange yavuzeko igihe amaze asa nucecetse cyane, atari yicaye ubusa ahubwo yariho akora imiziki myinshi ndetse igomba no kuba kuri album agiye kushyira hanze kuri uyu wa gatanu taliki ya 29 ukwakira 2021.
Mu kiganiro kuri telephone yagiranye n’umunyamakuru wa KIGALI UPDATES, umuhanzi Rafiki yemeje ko iyi album yayitondeye cyane ndetse ko abantu bazabona ibyishimo biturutse ku mwihariko yagiye ashyira muri iyi album mu buryo bunogeye abazayumva bose.
Iyi Album kugeza ubu ushobora kuyumva ku mbuga zicuruza imiziki y’abahanzi zirimo nka Amazon, Apple nizindi..
Uramutse ukeneye kuyumva aka kanya wakanda hano hasi mu ifoto ya Tuyorane ukumva indirimbo zose ziriho.
