Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva tariki 31 Mutarama 2021, umugore witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko yagaragaje imyitwarire idasanzwe, irimo ibintu bya Politiki, ubugizi bwa nabi n’indi myitwarire yerekeranye no guteza imvururu. Ibyo byatumye inzego z’umutekano zitangira gukurikiranira hafi iyo myitwarire ye.
Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rivuga ko Polisi ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’ubwo bugenzuzi, izo nzego zataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne, akaba akekwaho ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kwigomeka ku nzego z’umutekano no gukomeretsa umwe mu bashinzwe umutekano.
Polisi yatangaje ko Iryamugwiza yakomerekeje umwe mu bashinzwe umutekano akoresheje icupa yamuteye mu mutwe, ahita ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo avurwe.
Uyu mugore kuri ubu ufungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu Mujyi wa Kigali atawe muri yombi nyuma y’uko yari amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri YouTube avuga amagambo benshi bamaganiye kure bamushinja gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no guharabika ubutegetsi buriho mu Rwanda.