Abanyeshuri bane bo muri Kenya mu ishuri rya ‘Dr Krapf Boys Secondary School’ batawe muri yombi bakurikiranyweho gutwika aho bararaga (dortoir).
Amakuru dukesha Daily Nation avuga ko aba banyeshuri batwitse inzu bararagamo nyuma y’uko ishuri ribimye uruhushya rwo kureba umukino wahuje Manchester United na Liverpool FC ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2021.
Iri shuri ngo ryemerera abanyeshuri kureba televiziyo ku wa Gatandatu gusa, ari nabyo byabaye intandaro yo kubabuza kureba uyu mukino. Kuva aya macumbi yashya iri shuri ryahise rifunga.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kilifi iri shuri riherereyemo, yavuze ko aba banyeshuri batawe muri yombi nyuma y’iperereza ryabanje gukorerwa ku bagera kuri 14.