Perezida wa Uganda Museveni yongeye kwihanangiriza umuhungu Gen. Kainerugaba Muhoozi gukoresha twitter

Umukuru w'igihugu cy'abaturanyi cya Uganda yongeye Kwihanangiriza umuhungu we Gen. Muhoozi Kainerugaba  kugira icyo azongera gutangariza kuri twitter ku bijyanye n'ibindi bihugu.

ibi bivuzwe mu gihe President Museveni, ndetse  n'igihugu cye bari bamaze gusaba Imbabazi Igihugu cya Kenya na Perezida wa Kenya William Ruto. Ni nyuma y'uko Gen Muhoozi atangaje ko mu gihe kitarenze  ibyumweru Uganda yaba imaze gufata umujyi wa Nairobi. Museveni yahise asaba imbabazi igihugu cya Kenya kubera ibyo Gen. Muhoozi yari yanditse kuri Twitter.

Ku munsi wejo hashize, ku wa mbere tariki 17/10/2022, ubwo Museveni yari mu kiganiro na televiziyo y'igihugu yasobanuye ko ikibazo atari ugukoresha urubuga rwa twitter ahubwo ari ibikwiye kwandika kuri urwo rubuga. Museveni yavuze ko yaganiye n'umuhungu bemeranywa ko agomba kuva kuri twitter. yavuze ko kuvuga kubindi bihugu na politike ya Uganda ko ari ibintu atakagombye gukora kandi ko atazobyongera. President museveni yavuze ko umuhungu we  avuze kuri siporo n'imyidagaguro nta kibazo bya tera.

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hibazwaga ibyo Gen. Muhoozi yavuze, Perezida Museveni yamwambuye inshingano yari afite zo kuba umugaba mukuru w'ingabo z'irwanira kubutaka, agumana umwanya wo kuba umujyanama wihariye mu by'umutekano. amukura kw'ipeti rya Lieutenant general amugira General, Museveni yavuze ko n'ubwo umuhungu yakoze amakosa hari ibyo yakagombye gushimirwa.

Uyu Gen. Muhoozi Kainerugaba abasesenguzi n'abantu benshi babona ko ari we uzasimbura se  ku butegetsi, kandi akaba agenda y'igarurira gake gake abaturage ba Uganda n'abatuye mu gice cya Afurika y'iburasirazuba, mu gihe agaragaza ko Afurika y'iburasirazuba ikwiriye kuba imwe nta mipaka yakabaye hagati y' abaturage.

Gen. Muhoozi uheruka mu Rwanda no kuhagirira ibihe byiza ubwo butumwa y'abwanditse kuri twitter ku itariki ya 14, ukwakira,2022 hakaba hashize iminsi ine adakoresha twitter.