Nyuma yuko uwari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’umuco Hon.Eduard Bamporiki yemeye akanasaba imbabazi ku byaha akurikiranyweho bya Ruswa, yasabye imbabazi Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse nabamukurikira kuri twitter.
Nyakubahwa Umukuru w'uRwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 6, 2022
Umukuru w’igihugu Paul Kagame akibona ubutumwa bwa Eduard Bamporiki yahise agira icyo abivugaho nkuko bigaragara ku rukuta rwe rwa twitter
Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!
— Paul Kagame (@PaulKagame) May 6, 2022