Perezida Kagame yarezwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha

Impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu akaba n'umuyobozi w'umuryango (Dypro)  Mutamba constant, kuwa mbere taliki ya 26 nzeri 2022, yasobanuye imiterere y'ikirego aregamo Perezida wa repubulika y'uRwanda Nyakubahwa Paul Kagame, mu rukiko mpuzamahanga mpana byaha [ICC].

Mutamba usanzwe ayobora umuryango Dynamique progressiste Revolutionnaire, avugako mu birego aregamo Perezida Paul Kagame ari ibyibasiye inyoko muntu avugako byakozwe n'ingabo z'u Rwanda zitumwe na Perezida Kagame ngo bigakorerwa mu burasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Mu Itangazo Mutamba yageneye abanyamakuru ryasohotse kuya 24 Nzeri 2022, ruvugako ajya gufata icyemezo cyo kurega Perezida wu Rwanda Paul Kagame mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ngo yari amaze iminsi myinshi akusanya ibimenyetso bimushinja ibyaha byose amurega.

mutamba wareze Perezida Kagame muri ICC

Inyandiko ikubiyemo ibyaha byose arega Perezida Paul Kagame, Mutamba yayishikirije ubuyobozi bwa ICC kuwa 24 nzeri 2022, ari nabwo bamuhaga italiki ya 26 nzeri 2022 ngo azajye gusobanura ibijyanye nikirego cye.

Kugeza ubu nta makuru mashya urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruratangaza ku bijyanye n'ikirego cya Mutamba.

Ibi bije nyuma yaho abo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bakomeje kwikoma Urwanda mu bikorwa bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwiki gihungu ariko urwanda nti rwahwemye kugaragaza ko ntanahamwe ruhuriye nibikorwa by'umutekano muke wo muri DRC.

Mutamba mu myigaragambyo