Nyuma yuko bagerageje kwiba shene za YouTube z’abahanzi Diamond Platnumz na Mbosso, kuri ubu iya Rayvanny yibwe ihindurirwa izina.
Muri Tanzania abahanzi barageraniwe n’abajura bakoresheje ikoranabuhanga (Hackers). Mu minsi ishize nibwo abajura bakoresheje murandasi bari bibye shene za YouTube z’abahanzi Mbosso na Diamond Platnumz ariko ziza kugaruka iya Diamond Platnumz ubu ikaba yamaze kumera neza nyuma yuko byasaga nkaho ntakintu kiriho. Iyi YouTube imaze kurebwa inshuro milliyari 1 na million 873 yariyateje akababaro kubakunzi buyumuhanzi harimo naba nyarwanda doreko hariho nindirimbo Why yakoranye na Theben.
Muri iki gitondo nibwo shene ya YouTube ya Rayvanny yibwe ikanahindurirwa izina ikitwa ‘Ark Invest’.
Gusa nubwo iyi shene yari yibwe, abatekenisiye ba Rayvanny bakomeje kurwana intambara birangira bayigaruye ariko ntiragaruka neza kuko iyi shene iyo uyinjiyemo nta kintu usangaho.