Ntibisanzwe: Isoko rimaze imyaka 700 rigurishirizwamo abagabo

Mu buhinde hari isoko rugirishirizwamo abagabo, igiciro kikagenwa n'amashuri yize,imiryango akomokamo n'ibindi.

mu myaka isaga 700, muri leta ya Bihar mu gihugu cy'ubuhinde, hari isoko ridasanzwe, rigurishwamo abagabo, aho abakowa cyangwa abagore bazana n'imiryango yabo bakaza kugura abagabo.

Buri mwaka, ibihumbi byabagabo bakusanyirizwa munsi y'ibiti bya 'Pipal' mu isoko ryo mu karere ka Madhubani muri leta ya Bihar ho mu Buhinde aho buri mugabo wese aba ategereje kubona umugeni umuhitamo.

iryo soko ryitwa "Saurath Mela" cyangwa "Sabhagachhi", rikaba rimara iminsi icyenda(9) buri mwaka.

Iri soko ryatangijwe nuwitwa Raja Hari Singh mu binyejana bisaga birindwi bishize.

Iri soko ngo ryaje rigamije gukemura ikibazo cyabagore babuze abagabo, Aha haza abagabo benshi bagashyirwaho igiciro hagendewe kubushobozi bwe, burimo amashuri yize cyangwa se umuryango akomokamo. umugore cyangwa umukowa rero araza akareba abahari agahitamo agendeye ku byifuzo bye.

Hari ababyumva bakumva bitabaho bitewe nuko mu gihugu cyabo bigenda ariko aha muri Bihar, Abakobwa besnhi bahabona abagabo cyane cyane ko baba baherekejwe n'imiryango yabo.

Iyo umukobwa cyangwa umugore abonye umugabo cyangwa umusore muri abo baba bakusanyirijwe muri iryo soko, ahita amwegera agatangira kumubaza ibyangombwa bye birimo iby'amavuko (Birth cirtificate) ndetse n'ibyamashuri (School Certificates) ubwo yabimwereka agatangira kumubaza igiciro ngo yumveko yaba afite amafaranga yo kumugura hanyuma bagatangira guciririkanywa.

Icyegeranyo giherutse gukorwa na Televiziyo ya Al Jazeera, giherutse kugaragaza ko abagabo cyangwa abasore bize iby'ubwubatsi cyangwa aba dogiteri (Doctors) aribo baba bakunzwe cyane muri iryo soko.

Uko bigaragara muri iryo soko, ni uko iyo umukobwa yashimye umugabo bisaba ko umuryango nawo ugomba kubanza kureba neza kuburyo umuryango ariwo ufata umwanzuro wa nyuma wo kwemeza igura n'igurwa ryuyu uba wahizwemo.

Nubwo iri soko ritagikunzwe cyane nko mu myaka yashize bitewe nuko haje ubundi buryo bwo kuba abantu bashakiraho abagabo n'abagore buzwi nka "ONLINE DATING APPS", nubundi iri soko riracyaremwa n'abantu ibihumbi n'ibihumbi baturutse mu birometero byinshi baza baje kureba ko babona ubahita bakibanira akaramata.

Si iri soko gusa rihari mu buhinde kuko ngo hari nirindi soko rigurishirizwamo abageni, riherereye ahitwa Haudati, aho abageni bashyirirwaho igiciro hagendewe kubyo bazi gukora, ubumenyi bafite kubijyanye no kwita ku ngo ndetse n'ibindi.