Ni igihe cy’imbonekarimwe, aho ukwezi kugaragara kwegereye Isi cyane kurusha uko bisanzwe. Mu bice bitandukanye by’Isi, tariki ya 7 n’iya 8 Mata 2020 nibwo imboneko y’uko kwezi yagaragaye.
Ni ku nshuro ya mbere uku kwegera Isi cyane k’ukwezi benshi bita ‘Super-Lune’ kwabayeho muri uyu mwaka wa 2020.
Muri iki gihe ukwezi kugaragara mu ishusho yiyongereho 7% ndetse urumuri rwako [ukwezi kw’inzora] rumurika mu buryo bwiyongereho 30% kurusha uko bisanzwe. Abahanga berekana ko nibura muri icyo gihe ukwezi gushobora kugaragara mu bilometero biri munsi ya 358 000 uvuye ku Isi mu gihe ubusanzwe intera iri hagati y’umubumbe w’Isi n’ukwezi ingana n’ibilometero 384 400.
Ikirere cyo mu Mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo cyagaragayemo uko kwezi kwihariye.
Ijisho ry’umunyamakuru wa IGIHE ufata amafoto, Moise Niyonzima ryateye imboni uko kwezi ahagana saa moya z’umugoroba ku wa 8 Mata.
Ni ishusho idasanzwe kuko igaragaza ukwezi kuri hafi y’Isi n’ubutaka bwa Kigali by’umwihariko. Amafoto yafatiwe mu bice bya Remera, yerekana Kigali Arena n’ishusho y’ukwezi iri hafi y’inyubako yayo bugufi cyane nkaho watera ibuye.
Usibye i Kigali mu Rwanda, mu yindi mijyi ikomeye ku Isi naho uku kwezi kwagaragaye mu kirere cyayo irimo Bruxelles mu Bubiligi, i Rome mu Butaliyani n’i Londres mu Bwongereza.
Muri Siyansi yiga ubumenyi bw’Isi, abahanga berekana ko ukwezi kuba inzora (Super Lune) iyo iki kigendajuru cyegereye Isi cyane kuruta uko bigenda mu yindi minsi. Kugira ngo “Super Lune” ibeho, bituruka ku kugaragara k’ukwezi kuzuye (Pleine Lune) bibaho buri minsi 28, biba byahuriranye n’uko mu rugendo rwako kuba kugeze ahegereye Isi.
Imvugo ya “Super Lune’’ yatangiye gukoreshwa mu 1979, bigizwemo uruhare n’umuhanga mu by’isanzure witwa Richard Nolle.
Uku kwezi kwiswe ukudasanzwe “Super Lune “, kwanagaragaye ku wa 14 Ugushyingo 2016 ahagana saa tanu n’iminota makumyabiri n’ibiri (11:22) ku isaha ngengamasaha ya GMT (saa 1:22 z’ijoro mu Rwanda), aho kwari ku ntera y’ibirometero 356 509.
Icyo gihe hari hashize imyaka 68 kuko kwaherukaga kuboneka muri ubwo buryo ku wa 26 Mutarama 1948.
Abahanga mu bijyanye n’isanzure bavuga ko “Super Lune’’ izongera kuboneka tariki ya 7 Gicurasi n’iya 16 Ukwakira 2020.



Andi mafoto yerekana ishusho y’ukwezi kwegereye Isi mu bindi bihugu






