umuraperi Bushali yemeje amakuru asobanura uko byagenze kugira ngo we na Omah Lay bakorane indirimbo.
Mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragaje umuraperi Bushali nyuma yo kuva ku rubyiniro akakirwa na Omah Lay wamweretse urugwiro n’igikundiro ari nako baganira bavuga kumushinga w’indirimkbo bakoze mu ijoro.
Ayo mashusho akimara kujya hanze abantu benshi babonye umuraperi bushali aganira na Omah Lay bahuje urugwiro ari nacyo cyatumye dushaka umuraperi bushali kugira ngo atubwire bimwe mubyo yaganiraga na Omah Lay.
Omah Lay yategereje Bushali kugira ngo baganire
Bushali aganira n’ikinyamakuru InyaRwanda dukesha iyi nkuru yagize ati” Yego navuye ku rubyiniro nsanga Omah Lay arantegereje ambwira ko yakunze imiririmbire yange n’uburyo nitwara kurubyiniro ndetse ansaba ko twakorana indirimbo.”
Bushali yakomeje avuga ko ashimira abafana uburyo bamweretse urukundo rudasanzwe harimo nko gusubiramo indirimbo ze zose avuga ko byamurenze ndetse avuga ko hari ishimwe abafitiye cyane ko ari abaKinyaTrap bose.
Bushali yakoranye indirimbo na Omah Lay
Bushali kandi yongeye kugaruka kuri Omah Lay wamushatse maze bakajya gukorana indirimbo iryo joro uyu munya-Nigeria nawe avuye kurubyiniro, igikorwa cyamweretse ko hari intambwe umuziki nyarwanda wamaze gutera.
Bushali uri mu bahanzi nyarwanda baririmbye muri “Kigalifiesta”, igitaramo cyarimo umuhanzi Omah Lay wo muri Nigeria, yatangaje ko iki gitamo cyamweretse ko injyana ya ‘Kinyatrap’ abereye umwami mu Rwanda, imaze gukora amateka.
Omah Lay yagiye ku rubyiniro nyuma ya Bushali
Mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda nyuma y’iki gitaramo, yagaragaje ibyishimo yagize nyuma yo guhagurutsa Arena yose, ashimangira ko iki gitaramo cyamweretse ko injyana ya “Kinyatrap” yazanye we n’abasore bo muri Green Ferry Music, imaze kubaka amateka.
Bushali yeretswe urukundo n’abafana