Mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’Uburezi mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, MINEDUC yahagaritse amwe mu mashuri agaragara ko atujuje ibisabwa
Ni mwitangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’uburezi, aho yibanze cyane kumashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bigaragara ko agiye afite amashami asaba ibikoresho byo kwifashisha ngo yigwe neza, ariko ugasanga nta bikoresho bihari.
Ibi byavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’uburezi kuva mu kwezi kwa kanama kugeza muri nzeri 2020.
MINEDUC ibinyujije mu kigo gishinzwe gukurikirana amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bahagaritse amashuri yiganjemo ayimyuga nkuko ubushakashatsi bubigaragaza.
Abajijwe kubijyanye nifungwa ry’aya mashuri, umwe mu bayobozi b’ikigo kiri mubyafunzwe utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye KIGALI UPDATES ko nubwo ahenshi usanga koko nta bikoresho bihagije bihari, ngo nabategura integanya nyigisho babigiramo uruhare, ubwo yavugaga Minisiteri y’uburezi
Yagize ati”Ugiye kureba mu nteganya nyigisho minisiteri iduha wasangamo ibintu bitangaje kuburyo wakibaza ahantu ubushobozi bwo kubibona buzava hakakuyobera“
Yakomeje agira ati”Twebwe dukora bijyanye nubushobizi dufite kuko nka minisiteri ishyiraho ko buri mwana agomba kubonerwa CAMERA imufasha gufata amashusho kandi wenda iyo Camera igura miliyoni 2, ubwo wabihuza gute n’amafaranga ibihumbi 100 umwana yishura kugirango umubonere iyo camera, kandi wumve aho nkubwiye isomo rimwe“
Uyu muyobozi wishuri yakomeje abwira umunyamakuru wa KIGALI UPDATES ati“Ibigo byamashuri yigenga imbogamizi duhura nazo ni nyinshi, harigihe duhamagaza ababyeyi tukabasaba ko twakongeza amafaranga yishuri, ariko bakadutera utwatsi ngo nayo twashyizeho tuyagabanye, wabihuza nibyo minisiteri ishaka ko duha abana ugasanga ubuze epfo na ruguru, kandi murabizi ko nta nkunga leta iduha muburyo bwo kwita kubanyeshuri nkuko mu bigo bya leta bimeze kugeza ubu”
Twagerageje kubaza umwe mubakozi ba minisiteri y’uburezi kuri iki kibazo cyagaragajwe numwe muraba bayobozi, adutangariza ko itangazo ryasohotse ari ibyavuye mu bushakashatsi
Dore ibigo byamashuli byafunzwe na minisiteri y’uburezi.

