Mu myaka mike ishize abakunzi b’umuziki w’u Rwanda bibazaga aho Mani Martin yarengeye kuko atari agisohora indirimbo mu buryo buhoraho, icyakora uyu muhanzi yahishuye ko kuva mu 2020 yari yarafashe icyemezo cyo kureka umuziki.
Ni icyemezo Mani Martin avuga ko yafashe bitewe n’agahinda gakabije yari afite muri icyo gihe.
Mani Martin yagize ati “Mu 2020 nari ndetse umuziki, gusa siwo gusa nari ndi kunyura mu bihe bikomeye cyane mu buzima ku buryo numvaga nta kintera imbaraga zo gukora ibintu nari nsanzwe nkunze, n’umuziki nawo waje kuzamo.”
Uyu muhanzi avuga ko muri iyo myaka yari yahuye n’ibibazo byo gutakaza amahirwe yabaga yabonye, gutakaza inshuti yakundaga cyane n’ibindi byinshi yirinze gukomozaho.
Ati “Hari igihe ibintu bikomeye mu buzima bihura n’ahahise hawe ndetse n’ubwana bwawe ugatekereza ko Isi igutaye ukiheba cyane.”
Mani Martin avuga ko icyo gihe yari yarakuyeho telefone atifuza kugira umuntu bavugana. Icyakora nyuma yaje guhura n’inshuti ye yamuganirije bituma aruhuka ndetse agenda akira, yongera kwisanga mu muziki.
Uyu muhanzi avuga ko atari ubwa mbere yari afashe icyemezo cyo kureka umuziki kuko yanigeze kuwureka ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere ‘Urukumbuzi’ nubwo byo bitari bitewe n’agahinda gakabije.
Ati “Nsohora indirimbo Urukumbuzi nari mfite imyaka 15, icyo gihe byambanye byinshi mbona bishobora kuntesha ishuri mpitamo kubireka nk’amezi atandatu.”