Marie France yamenyekanye cyane ubwo yegukanaga irushanwa rya “I am the Future”, ndetse na Mugisha Lionel yaje ku mwanya wa kabiri w’iryo rushanwa, naho Tabz we asanzwe amenyerewe cyane mu itsinda ry’abanyamuziki rizwi cyane ryitwa Neptunez Band ryifashishwa mu bitaramo bitandukanye bya Kigali Jazz Junction.
Umwe muri aba bahanzi wagiranye ikiganiro cyihariye n’Imvaho Nshya ari we Mugisha Lionel, yavuze ko batekereje gukora iyi ndirimbo mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo nk’urubyiruko ku gihugu mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mugisha yagize ati “Iyi ndirimbo twayise ‘Twashibutse’ bishatse kuvuga ko twashibutse ku bacu twabuze, kandi turi amashami atuma abacu twabuze batazibagirana.”
Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ihumuriza imiryango yabuze ababo, kandi arema icyizere cy’ejo hazaza kuko ari heza.
Muri iyi ndirimbo hari aho bagira bati bati “Twarashibutse, Dushinze imizi turi amashami atuma mutibagirana turiho n’ahanyu, Tuzahora tubibuka ntiduteze na rimwe bana b’Abanyarwanda kubibagirwa,”
Mugisha waganiriye n’Imvaho Nshya yongeyeho ko nubwo igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26, cyahuriranye n’icyorezo cya Covid-19 abanyarwanda badakwiye guheranwa n’agahinda ko ahubwo ari igihe cyiza cyo kuganira mu miryango no guhumurizanya.
Yagize ati “Nkatwe nk’urubyiruko ni umwanya mwiza wo kwicara tukaganira n’ababyeyi cyangwa se abandimwe baturuta basigaye, bakatuganiriza byimbitse ku nzira y’umusabara banyuzemo n’amateka n’inkomoko ya Jenoside kugira ngo ibyabaye ntibizongere kuba ukundi.”
Mugisha arakangurira urubyiruko kuganira n’abarukuriye, kugirango rwigirire ku mateka yibyaye rubonereho kubaka u Rwanda rushya ruzira Jenoside dore ko urubyiruko ariyo mizero n’imbaraga z’igihugu.
Producer David uyobora inzu itunganya umuziki ya Future Records, yavuze ko nk’urubyiruko rw’abahanzi bifuje gutanga umusanzu wabo mu Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.


