Abayobozi b’Ishuri ryigenga rya Hazard riherereye i Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari mu mazi abira rwa Facebook rw’iryo shuri agaragaza abanyeshuri bari kubyinira ikimansuro abo bayobozi mu birori by’icyumweru bizwi nka “Homecoming” bihuriramo abize muri iryo shuri, abayobozi baryo n’abanyeshuri bakihiga.
Inkuru dukesha USA Today ivuga ko umuyobozi wa polisi mu gace iryo shuri riherereyemo, Sondra Combs yavuze ko abo bayobozi bari gukorwaho iperereza kandi ko nirirangira bagomba gufatirwa ingamba n’ibihano bikakaye kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje bakemera ko ibintu nk’ibyo bikorerwa mu maso yabo kandi bigakorwa n’abo bashinzwe kurera.
Mu mafoto yafatiwe aho hantu, harimo ay’abanyeshuri b’abakobwa bambaye impenure bari kumansurira abitabiriye ibyo birori, barimo n’Umuyobozi mukuru w’iryo shuri, Donald “Happy”.
Combs yavuze ko hazashyirwaho komite ishinzwe ibikorwa by’abanyeshuri, kugira ngo isuzume ibikorwa byabo byose kandi ko abayobozi bose bazaganirizwa.
Umuvugizi w’Ishami rishinzwe Uburezi muri Kentucky, Toni Konz Tatman yavuze ko ibazi ibyabereye mu Ishuri ryigenga rya Hazard ndetse ko banavuganye n’inzego zibishinzwe zikababwira ko zatangiye iperereza.