Kugicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda yashyizwe mu rwego rwa ba Karidinali na Nyirubutungane ku isi Papa Francis, mu muhango wa Liturujiya wabugenewe (Consistoire ordinaire public) wabereye I vaticani.
Nk’uko urubuga rwa Diyoseze ya Kibungo rubitangaza, uru ni rwo rwego rw’ikirenga mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya, kuko Abakaridinali bagize itsinda ry’abajyanama ba hafi ba Papa, bamufasha mu byemezo bikomeye bya Kiliziya, bagatora kandi bagatorwamo Papa, mu muhezo (conclave) utorerwamo Papa.
Urwo rubuga ruvuga ko Papa atoranya mu Bepiskopi, cyangwa Abapadiri, abagabo bamwe b’inyangamugayo bakwiye kwizerwa, bagaragaza ukwemera guhamye, imyitwarire ikwiye gushimwa, barangwa n’ubushishozi mu gucunga ibya Kiliziya, maze akabatorera kumuba hafi mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya, nk’inkoramutima n’abajyanama be.
Ibi bisobanuye ko ubu Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda yabaye inkoramutima ya hafi n’umujyanama wa Nyirubutungane Papa, akaba umuvugizi wa Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.
Kuba yaratorewe kuba Karidinali, ataramara n’imyaka ibiri abaye Arikiyepisikopi wa Kigali, ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza icyizere Papa yamugiriye we ubwe ndetse na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Nk’uko biteganywa na Kiliziya Gatolika ya Roma, ushyizwe mu rwego rwa Karidinali, Papa amuha kiliziya ya Roma yitirirwa imwe muri kiliziya yi Roma (Titulaire d’une Église de Rome), nk’ikimenyetso cy’uko yunze ubumwe na Papa mu butumwa bwa Kiliziya no mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika.
Ni muri urwo rwego Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda, yahawe kiliziya yaragijwe Mutagatifu Sisito, (San Sisto: mu gitaliyani, Saint Sixte: mu gifaransa), yitirirwa nka Karidinali.
Iyo kiliziya yaragijwe Mutagatifu Sisito (San Sisto, Saint Sixte) ni Bazilika yitiriwe Papa Sisito wa II, umupapa wahowe Imana mu mwaka wa 258. Ikaba yaragiye yitirirwa Abakardinali (Titre cardinalice) kuva mu kinyejana cya 5.
