Umuhanzi Juno Kizigenza yakuye urujijo ku bantu bavuga ko yaba afitanye ibibazo na Bruce Melody bapfa kuba ataragaragaye mu ndirimbo ikinyafu yagombaga kuba yaragiyemo.
Iyi ndirimbo ikinyafu irimo Bruce Melody na Kenny Sol bombi bo muri Igitangaza Music.Ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze byavuzwe ko Juno yakuwemo ku munota wa nyuma ibintu benshi bavuze ko byakuruye umwuka mubi hagati ye na Bruce Melody.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Juno Kizigenza yavuze ko ibyo ari ibihuha nta kibazo afitanye na Bruce Melody.
Yagize ati:”Bitangira hari igitekerezo ko nanjye najya mu ndirimbo ikinyafu ariko nari maze iminsi nsohoye indi yitwa Solid,mfite n’indi na Papa cyangwe ndi kwitegura iyi nshya,urumva ko byari kumbana byinshi.”
Gusa kandi hari hamaze iminsi havugwa ko Juno yaba ari mu minsi ye yanyuma muri Igitangaza Music.
Ati”Bruce Melody ndamushimira,bamfashe ntazwi bangira uwo ndiwe uyu munsi rero ndibaza ko ngiye kubitura ntabitura kubacika Ndacyahari ndacyakorana nabo.”
Ibi biravugwa kandi mu gihe Bruce Melody amaze iminsi ahinduye management ye aho yatandukanye na Kabanda Jean De Dieu bari bamaranye imyaka itanu atangirana na Lee Ndayisaba.
Reba indirimbo nshya ya Juno kizigenza yise NAZUBAYE
Src:Vitorwanda