Nyuma ya tombola yabaye kuwa 19 mata 2022 igaragaza uko amakipe agabanyije mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, hagaragajwe n’ingengabihe y’imikino
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye yisanze mu itsinda ririmo Senegal ifite iki gikombe giheruka, ikipe ya Benin ndetse na Mozambique bari kumwe mu itsinda hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika giheruka.
Ku ngengabihe yashyizwe ahagaragara na CAF, u Rwanda ruzatangira iyi mikino rukina na Mozambique mu mukino uzabera I Maputo, rukurikizeho guhita rwakira ikipe y’igihugu ya Senegal mu mikino iteganyijwe hagati y’itariki 30/05 na 14/06/2022.