Nyaminga wu Rwanda 2012 Miss Mutesi Aurore Kayibanda iby’urukundo rwe na Egide bikomeje guteza urujijo rukomeye bitewe nibisubizo uyu mugore yahaye abamukurikira ubwo yararimo kuganira nabo bakamubaza ku by’umubano we n’umugabo we Mbabazi Egide uvugwaho kuba warazimye, bikaba bije nyuma y’amakuru yaramaze iminsi acicikana hano mu Rwanda avuga ko urukundo rwaba bombi rwaba rwaragarutsemo agatotsi bashingiye kukuba ntaw’ugikurikira undi kurubuga rwa Instagram mugihe burumwe yarasanzwe akurikira undi nta wundi muntu bakurikira uretse bo ubwabo gusa.
Muricyo kiganiro yagiriye kuri Instagram n’abakunzi be Miss Auroreyagiye abazwa ibibazo byinshi bigeye bitandukanye bimwerekeyeho banamugaragariza uburyo bamunda byumwihariko nkumwe mubo bafatiraho icyitegererezo arinako harabamusabaga kuzahura nawe imbona nkubone.
Abandi bamubajije ikintu akumbuye mu Rwanda mu gusubiza avuga ko ‘ari umuryango we’.
Muri abo bose ariko hari n’abamubajije niba agikundana na Mbabazi Egide, Mu kubasubiza iki kibazo yagiye abica ku ruhande bigaragara ko atiteguye kugira ikintu kinini abivugaho, ati “Reka mubaze”.
Umwe muba mukurikira yamubajije ku impamvu atagikurikira Egide Mbabazi kuri Instagram, yongera kumubaza niba koko bagikundana.
Mu kumusubiza Miss Aurore Kayibanda nawe yamubabajije ikindi kibazo ngo aricyo akuramo igisubizo yagize ati“Gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bisobanuye niba abantu bari mu rukundo cyangwa batarurimo?”
Mu minsi yashize nibwo urukundo rwa Mbabazi Egide na Aurore Kayibanda rwatangiye gukemangwa, bamwe batangira kuvuga ko baba baratandukanye mw’ibanga.
Iby’urukundo rwabo byibajijweho cyane nyuma y’aho bose nta n’umwe ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’amafoto bari barashyizeho bahuriyeho bakaba barayasibye.
Ubundi mbere Aurore Kayibanda yakurikiraga umuntu umwe gusa ari we Mbabazi Egide, none ubu nta n’umwe akurikira.
Mbabazi na we yakurikiraga umuntu umwe (ariwe Aurore Kayibanda) none yaretse kumukurikira amusimbuza umwana wa mukuru we witwa Lina Akabibo. Aba bombi basibye amafoto yose bari bahuriyeho kuri Instagram.
Mu busanzwe Miss Aurore Kayibanda n’umukunzi we ntibajyaga bahisha amarangamutima yabo mu rukundo ndetse bari bakunze kugaragarizanya ko bakundana bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Kuba barasibye ubutumwa burimo n’ubwo kugaragarizanya urukundo bigaragaza ko umubano wabo ushobora kuba utifashe neza.
Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi bamaze imyaka isaga itanu bakundana. Ku wa 1 Werurwe 2018 ni bwo hasakajwe amafoto y’uko Mbabazi yambitse impeta y’urukundo Miss Mutesi Aurore ndetse no muri Nyakanga bahamya urukundo rwabo bahana isezerano mu mategeko.
Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, anambikwa ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco Nyafurika rya muzika, Festival Panafricain de la Musique, mu 2013.
Umugabo we Mbabazi Egide ubusanzwe akaba ari Umufotozi wabigize umwuga umaze igihe abikorera muri leta zunze ubumwe za amerika arinaho aba bombi babarizwa kurubu.



