visit our website visit our website
Your All Day News
Advertisement
  • Home
  • News
    • All
    • Business
    • Education
    • Kwibuka
    • Politics
    • Science
    • World

    Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

    Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse

    Bikomeje kuba amayobera: Umwamikazi w’ubwongereza ntiyagaragaye mu muhango ukomeye cyane, ese habaye iki?

    Abakora uburaya i Kigali bazamuye ibiciro bitwaje ’intambara yo muri Ukraine’

    Gatsata: Umugabo afunzwe azira gusambanya inkoko

    Perezida Kagame yasubije ubutumwa bwa Bamporiki Eduard wamusabye imbabazi

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
    • Travel
  • Entertainment
  • Sports
  • Kigali Updates TV
  • Kigali Updates FM
KIGALI UPDATES FM
WATCH TV
No Result
View All Result
  • Home
  • News
    • All
    • Business
    • Education
    • Kwibuka
    • Politics
    • Science
    • World

    Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

    Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse

    Bikomeje kuba amayobera: Umwamikazi w’ubwongereza ntiyagaragaye mu muhango ukomeye cyane, ese habaye iki?

    Abakora uburaya i Kigali bazamuye ibiciro bitwaje ’intambara yo muri Ukraine’

    Gatsata: Umugabo afunzwe azira gusambanya inkoko

    Perezida Kagame yasubije ubutumwa bwa Bamporiki Eduard wamusabye imbabazi

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
    • Travel
  • Entertainment
  • Sports
  • Kigali Updates TV
  • Kigali Updates FM
KIGALI UPDATES FM
WATCH TV
No Result
View All Result
KigaliUpdates.com
No Result
View All Result
Home News Business

Ibyo wamenya kuri Radio nshya yatangijwe i Kigali nabarimo uwahoze ari Visi perezida wu Burundi

Amos Harry by Amos Harry
November 2, 2021
in Business
2 min read
0
1.3k
SHARES
1.9k
VIEWS
Share On WhatsappShare on FacebookShare on Twitter

Ku murongo wa 105,1 FM hatangiye kumvikanira Radio nshya ku isoko ry’u Rwanda yihaye intego yo kuzamura ubumenyi bw’abantu mu bijyanye n’ubukungu n’imari.

 

Iyi radiyo yitwa ‘JF Imanzi FM’, ikorera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Saint Paul. Izina ryayo ni impine y’amazina abiri y’abashoramari bayo.

J risobanura James mu gihe F ari Frédéric. Umwe ni Dr Ndahiro James uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS na Frédéric Ngenzebuhoro wigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi.

Yatangiranye abakozi barenga 15, barimo abayobozi, abanyamakuru bakora ibiganiro bitandukanye, amakuru ndetse n’abashinzwe ibijyanye na tekinike.

RelatedPosts

Guverinoma yagaragaje igisubizo ku biciro by’isukari n’amavuta bikomeje gutumbagira

IBARIZE REAL ESTATE igisubizo kubanyarwanda baranga n’abakodesha amazu,amamodoka abagura n’abagurisha ibibanza byo guturamo[amafoto]

Dr Ndahiro James yavuze ko bazanye umwihariko wo kwigisha abantu ibijyanye n’imari n’ubukungu muri rusange.

Ati “Iyi radio, ije guhugura Abanyarwanda, umurongo mugari ni ukwigisha kumenya serivisi z’imari n’ubukungu, kubigisha kumenya kwizigama no gukoresha bike bafite babibyaza umusaruro.”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri, turashaka kunganira igihugu mu bijyanye no guhindura imibereho y’abaturage. Impinduka iyo ariyo yose ihera ku bumenyi, dushyize hamwe Abanyarwanda bafite ubumenyi bakabusangiza abandi, byabagirira akamaro.”

Dr Ndahiro avuga ko n’ubwo isoko ry’itangazamakuru mu Rwanda ari rito, hari byinshi bitarakorwa birimo ibitangazamakuru bifite umurongo wo kwigisha uko abaturage bakwiteza imbere.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, [Transparency International], Ingabire Marie Immaculée ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro JF Imanzi FM.

Ingabire yavuze ko bishimishije kuba ari radio itangijwe n’abarimo Dr Ndahiro kuko asanzwe ari umuntu ugira ukuri kandi w’umuhanga.

Ati “Nishimiye ko mugiye no kuza ngo dufatanye kurwanya ruswa. Ibintu bibi mpamya ko n’Imana yanga urunuka, ni ruswa n’akarengane. Ni ibintu bidatuma umuntu atera imbere uko byagenda kose.”

Abashinze JF Imanzi FM bavuga ko mu bindi bibaraje ishinga harimo guteza imbere abikorera n’ibigo biciriritse, ku buryo bakwagura ibyo bakora bahereye hasi kuri bike bafite bagenda bazamuka.

Ibiganiro bizajya bitambuka kuri iyi radio ivugira ku murongo wa 105.1FM harimo ibigaruka ku kwihangira imirimo, ubukungu, imikino, imyidagaduro n’ibindi bitandukanye.

Ubu mu Rwanda habarurwa radiyo zirenga 35.

Dr Ndahiro James uri mu batangije JF Imanzi FM yavuze ko umwihariko wabo ari ukwigisha abantu ibijyanye n’imari n’ubukungu
Ingabire yavuze ko iyi radio ya JF Imanzi FM mu bayitangije harimo Dr Ndahiro ufite ubuhanga ndetse unakunda ukuri ibintu avuga ko ari icyizere cy’uko izagirira umumaro igihugu
Umuyobozi w’Ikigo cyita ku bana b’abakobwa bagizweho ingaruka n’ihohoterwa n’abakuwe mu muhanda, Centre Marembo, Nsabimana Nicolette na we yitabiriye umuhango wo gutangiza JF Imanzi FM
Tags: immaculeejfradiofmradio rwanda
Previous Post

Keza Joannah ukora kuri Kiss FM yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi[AMAFOTO]

Next Post

Rubavu : Abana 4 bari baraburiwe irengero basanzwe m’ubuvumo nyuma y’imyaka 4

Amos Harry

Amos Harry

Next Post

Rubavu : Abana 4 bari baraburiwe irengero basanzwe m’ubuvumo nyuma y’imyaka 4

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Trending
  • Comments
  • Latest

Nyarugenge : Polisi yafashe umugore ahita akuramo imyambaro ye asigara ari buri buri

April 8, 2021

Tidjara Kabendera yahishuye ikintu cyatumye atandukana n’umugabo wa kabiri agasubirana n’umugabo we wa mbere

May 26, 2021

Bikomeje kuba urujijo, Ese CP John Bosco KABERA yaba aherereye he?

January 31, 2021

Umuherwe Bill Gates wavuze bwa mbere ku cyorezo cya Corona ’COVID-19’ abantu ntibabiha agaciro,yahishuye n’igihe kizarangirira ku Isi burundu

March 26, 2021

Minisiteri y’uburezi yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa n’ishuri amafaranga 25,000 rwfs yo kumutunga

3
Dore ibitera abagore gutaka cyangwa kurira mugihe cy'imibonano mpuzabitsina

Dore ibitera abagore gutaka cyangwa kurira mugihe cy’imibonano mpuzabitsina

3

Breaking News: Amakipe 18 niyo azakina shampiyona

3

Menya umugore wa mbere wa Adam utari Eva n’uburyo yaryamanye na Adam mu rwego rwo kwihorera,Ntiyigeze avugwa.

3

Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

May 14, 2022

Rwanda: Nti bikiri ngombwa kwambara agapfukamunwa

May 13, 2022

Rurageretse hagati ya Diamond platinumz,Zuchu na Leta ya Tanzania

May 12, 2022

Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse

May 12, 2022

Recent News

Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

May 14, 2022
1.7k

Rwanda: Nti bikiri ngombwa kwambara agapfukamunwa

May 13, 2022
1.7k

Rurageretse hagati ya Diamond platinumz,Zuchu na Leta ya Tanzania

May 12, 2022
1.7k

Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse

May 12, 2022
1.7k

Kigali Updates TV

ADVERTISEMENT

Browse by Category

  • All latest News
  • Apps
  • Business
  • CINEMA
  • Education
  • Entertainment
  • Fashion
  • Food
  • Health
  • Kwibuka
  • Lifestyle
  • Music
  • News
  • Politics
  • Religion
  • Review
  • Science
  • Sports
  • Tech
  • Travel
  • Udushya
  • World

Follow Kigali Updates Ltd on Social Media

Recent News

Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

May 14, 2022

Rwanda: Nti bikiri ngombwa kwambara agapfukamunwa

May 13, 2022

© 2015 - 2022 | Kigali Updates Ltd | All rights reserved .

No Result
View All Result
  • Home
  • News
    • Travel
  • Entertainment
  • Sports
  • Kigali Updates TV
  • Kigali Updates FM

© 2015 - 2022 | Kigali Updates Ltd | All rights reserved .