Umugore utifuje ko amazina ye amenyekana yafatiye mu cyuho umugabo we aryamanye n’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko mu cyumba cye amukorera ibya mfurambi.
Uyu mugore yafashe uwo mukobwa amucagaguriraho imyenda amukubita yambaye ubusa. Abatabaye bakijije uwo mwana w’umukobwa, umugore nawe asigarana n’umugabo we.
Amashusho y’uriya mugore ahondagura uwo mwari akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.
Amategeko ya Leta nyinshi z’ibihugu avuga ko iyo umuntu w’ujuje imyaka y’ubukure(18) asanzwe aryamanye n’umwana uri munsi y’imyaka y’ubukurre kabone n’ubwo baba babyumvikanye bifatwa nko kumusambanya ku gahato.
Ibi byabaye kuri uyu mwana w’imyaka 17 wasanzwe asambana n’umugabo byafatwa nko guhohoterwa kabiri, aho yari amaze gusambanywa n’umugabo umubyaye hakiyongeraho n’uko umugore nawe yamuhondaguye.
N’ubwo uyu mugabo yari mukuru ku buryo yabyara uyu mwana w’umukobwa, Umwana w’umukobwa yiyemereye ko habayeho ubwumvikane ku mibonano mpuzabitsina bakoranye.
Hakomeje kwibazwa ibizakurikira , Ese umugabo azahananwa n’umugore we?Ese amategeko aratorera?
duhe igitekerezo uko wumva uru rubanza ruzagenda
