contact us now contact us now
  • About Us
  • Contact Us
  • Advertise
Your All Day News
Advertisement
  • Home
  • News
    • All
    • Business
    • Education
    • Kwibuka
    • Politics
    • Science
    • World

    Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

    Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

    Ngorero:Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore yishakiye

    Burera:Ibiro 30 by’urumogi na litiro 476 za Kanyanga byatwitswe

    Polisi y’uRwanda yafashe abantu 12 bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro

    Miss World yafunzwe azira gukomeretsa mugenzi we yagombaga kwambika ikamba

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
  • Entertainment
  • Sports
  • Travel
  • Kigali Updates FM
  • Kigali Updates TV
No Result
View All Result
  • Home
  • News
    • All
    • Business
    • Education
    • Kwibuka
    • Politics
    • Science
    • World

    Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

    Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

    Ngorero:Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore yishakiye

    Burera:Ibiro 30 by’urumogi na litiro 476 za Kanyanga byatwitswe

    Polisi y’uRwanda yafashe abantu 12 bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro

    Miss World yafunzwe azira gukomeretsa mugenzi we yagombaga kwambika ikamba

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
  • Entertainment
  • Sports
  • Travel
  • Kigali Updates FM
  • Kigali Updates TV
No Result
View All Result
KigaliUpdates.com
No Result
View All Result
Home Lifestyle Health

Ibimenyetso 8 bishobora kukwereka ko wanduye SIDA utiriwe wipimisha

Dizone by Dizone
February 28, 2021
in Health
0
68
SHARES
3.4k
VIEWS
Share On WhatsappShare on FacebookShare on Twitter

Abashakashatsi bemeza ko hari ibimenyetso bishobora kwereka umuntu wakoze Imibonano mpuzabitsina idakingiye ko ashobora kuba yaramaze kwandura agakoko gatera SIDA, n’ubwo mu busanzwe bizwi ko kariya gakoko kataboneshwa amaso.

Urubuga Health.com twifashishije, ruvuga ko mu gihe agakoko gatera SIDA kamaze byibura ukwezi kumwe cyangwa abiri kari mu mubiri w’umuntu, abantu 40% kugeza kuri 90% bashobora guhura n’ibimenyetso bizwi nka ARS (Acute RETROVIRAL syndrome).

Cyakora cyo nanone ubushakashatsi bwerekana ko SIDA ishobora kumara igihe kinini mu mubiri nta kimenyetso na kimwe iragaragaza, ku buryo uwayanduye ashobora no kumara imyaka icumi nta n’igicurane ararwara.

Mu bimenyetso uwanduye Virusi itera SIDA ashobora kugaragaza mbere y’uko yipimisha harimo:

1. Guhindagurika k’ukwezi k’umugore (ku bagore)

Mu busanzwe guhindagurika kw’ukwezi k’umugore biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, ariko iki ni ikimenyetso gitangwa n’izi nzobere. Umugore/umukobwa ukunda gukora imibonano idakingiye, nyuma ukwezi kwe kukaza guhindagurika, akwiriye kujya kwipimisha akareba niba ataranduye agakoko gatera SIDA.

Iyo aka gakoko kageze mu mubiri w’umugore, gatera bamwe na bamwe kugira imihango mike kandi iza rimwe na rimwe, ugereranyije n’igihe cyahise.

2. Guhinda Umuriro

Kimwe bimenyetso bya ARS, umuriro mwinshi na wo urimo. Niba usigaye uhorana umuriro uri hejuru ya degree celcius 38.88 kandi ugakurikirwa no kumva wacitse intege, kandi ukaba uzi ko hari aho waba warahuriye n’imwe mu nzira zicamo aka gakoko ihutire kugana muganga akurebere niba utaranduye.

Iki gihe virusi iba iri kwinjira mu maraso, itangiye kwigabanyamo uduce twinshi cyane, nk’uko byemezwa na Carlos Malvestutto ushinzwe ishami ry’ubuganga muri kaminuza ya New York.

3. Gutakaza ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe

Umuntu wanduye aka gakoko agenda atakaza ubushobozi yari asangwanywe bwo gufata mu mutwe ndetse no kwibuka. Niba usanzwe uzi gufata mu mutwe, kwibuka ukaba usanzwe udategwa ariko bikaba bisigaye bikugora, kandi ukaba uzi ko hari aho wahuriye n’imwe mu nzira aka gakoko kacamo gira bwangu ujye kwipimisha urebe uko ubuzima bwawe buhagaze.

Wasanga ibyo ukeka aribyo, waranduye agakoko gatera SIDA.

4. Umunaniro udashira

Iyo agakoko gatera SIDA kamaze kwinjira mu mubiri, umubiri utangira gukoresha ingufu zidasanzwe urwana n’uwo mwanzi uwinjiyemo bityo bikaba ngombwa ko intege zicika bitewe n’uko mu mubiri intambara ica ibintu,

ibi bitangira kunaniza umubiri wawe ukumva ucitse intege. Niba warakoze imibonano idakingiye, cyangwa ukaba hari ahantu wahuriye n’inzira aka gakoko kanyuramo ukaba wumva usigaye uhorana umunaniro, ihutire kwa muganga wipimishe urebe uko uhagaze.

5. Kubira ibyuya nijoro

Nkuko byemezwa ba Dr. Malvestutto, agakoko iyo kamaze kugera mu mubiri,gatangira gukora cyane kanakoresha umubiri wawe mu buryo budasanzwe ku buryo urara ubira ibyuya ijoro ryose.

Icyumba cyawe gisanzwe kirimo amafu n’ubuhehere,ntusanzwe urangwa no kubira ibyuya byinshi mu ijoro, ariko niba usigaye ubira ibyuya bikanatosa ibyo uramiye cyangwa imyenda wararanye, tangira kugira amakenga, ushobora kuba waranduye niba uzi ko hari aho wahuriye n’inzira aka gakoko gacamo nko gukora imibonano idakingiye.

6. Kugira ubugendakanwa

Kubyuka ugasanga mu kanwa hajemo ibisa umweru no ku rurimi ari uko, wakoza ntibishireho, ni icyerekana ko ubudahangarwa bw’umubiri wawe bwatangiye kugabanyuka.

Mikorobe itera ubugendakanwa twese mu kanwa kacu ibamo ariko ubudahangarwa butuma itadutera indwara. Iyo bugabanyutseho gato, nko mu gihe nyine wanduye agakoko gatera SIDA ubwo uhita uburwara. Ku banduye SIDA akenshi ubugendakanwa buboneka iyo uYte abasirikare bari munsi ya 200.

7. Ibiheri ku mubiri bidasobanutse

Nubwo Atari kuri SIDA gusa ariko ubwandu bukunze kugendana no kuzana ibiheri biza ari bito biretsemo utuzi kandi bitukura nuko akenshi bikagenda bivamo kimwe kinini kubera kwegerana.

Nubwo tuvuze ko n’izindi ndwara zabitera kuri SIDA ho akenshi bifata igice cyo hejuru (igihimba) ndetse bikunze kugendana n’ibisebe mu kanwa no ku myanya ndangagitsina.

Ibi bigendana no kugira ibimenyetso nk’iby’ibicurane kandi biba hagati y’icyumweru na bibiri nyuma yo kwandura ndetse bisaba nanone igihe nk’icyo ngo byo ubwabyo byikize.

8. Gutakaza ibiro mu buryo bwihuse

Nubwo ibi bidakunze kuboneka ku basanzwe banduye ariko ubwandu bushya bwa SIDA bashobora gutakaza ibiro ku buryo bwihuse. Niba utakaje 10% y’ibiro wari uYte (wari uYte wenda 60 ugatakaza 6 ) mu gihe cy’ukwezi kumwe kandi bikagendana n’impiswi ushobora kuba wanduye.

Tags: KIGALI NEWSkigaliupdatesKigaliupdates.comUpdates
Previous Post

Uwagize uruhare mu gushoza intambara zagiye zivugwa muri ADEPR yasabye imbabazi

Next Post

Aljazeera yasobanuye uko yabonye amakuru y’ibanga yerekeye ukuntu Rusesabagina yageze mu Rwanda

Dizone

Dizone

Managing Director of KIGALI UPDATES Ltd

Next Post

Aljazeera yasobanuye uko yabonye amakuru y'ibanga yerekeye ukuntu Rusesabagina yageze mu Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Trending
  • Comments
  • Latest

Nyarugenge : Polisi yafashe umugore ahita akuramo imyambaro ye asigara ari buri buri

April 8, 2021

Bikomeje kuba urujijo, Ese CP John Bosco KABERA yaba aherereye he?

January 31, 2021

Umuherwe Bill Gates wavuze bwa mbere ku cyorezo cya Corona ’COVID-19’ abantu ntibabiha agaciro,yahishuye n’igihe kizarangirira ku Isi burundu

March 26, 2021

Urayeneza Gérard nyiri Kaminuza ya Gitwe yakatiwe gufungwa burundu

March 26, 2021

Ibyiza by’urwanda byagaragarijwe abatuye i Londres, runatumira abatuye Isi muri CHOGM 2020

8

Ifoto y’umwalimu wo muri UR uteruye uruhinja rw’umunyeshuli yakoze ku mitima ya benshi

8

Abantu batatu barimo n’Umupolisi batawe muri yombi bakurikinweho guhohotera umuturage

3

Afrika y’epfo:Intare ziyemeje gufata umwanya wo kuruhukira mu muhanda kubera COVID-19 [AMAFOTO]

3

Umukobwa waburaga iminsi mike ngo akore ubukwe n’umuhanzi w’icyamamare yasanzwe muri hoteli yapfuye

April 11, 2021

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

April 11, 2021

Sobanukirwa impamvu imiti ikoze mu bimera ivura indwara zikomeye kurusha imiti yitwa ko ari iya kizungu, “Dore imiti yagufasha”

April 11, 2021

Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

April 11, 2021

Recent News

Umukobwa waburaga iminsi mike ngo akore ubukwe n’umuhanzi w’icyamamare yasanzwe muri hoteli yapfuye

April 11, 2021
1.4k

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

April 11, 2021
1.3k

Sobanukirwa impamvu imiti ikoze mu bimera ivura indwara zikomeye kurusha imiti yitwa ko ari iya kizungu, “Dore imiti yagufasha”

April 11, 2021
1.4k

Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

April 11, 2021
1.5k

Kigali Updates TV

ADVERTISEMENT

KIGALIUPDATES Ltd is local private company that’s providing different services such as: Giving news based on entertainment, sports, political and motivational stories and we are basically focused on providing all the latest news that is exclusively in Kigali and the whole country side and also we are encouraging the youth people to be creative through to their talents and skills without looking for the external supports or waiting for the job.

Browse by Category

  • Apps
  • Business
  • Education
  • Entertainment
  • Fashion
  • Health
  • Kwibuka
  • Lifestyle
  • Movie
  • Music
  • News
  • Politics
  • Religion
  • Review
  • Science
  • Sports
  • Tech
  • Travel
  • Uncategorized
  • World

Follow Kigali Updates Ltd on Social Media

Recent News

Umukobwa waburaga iminsi mike ngo akore ubukwe n’umuhanzi w’icyamamare yasanzwe muri hoteli yapfuye

April 11, 2021

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

April 11, 2021
  • About Us
  • Contact Us
  • Advertise

© 2021 Kigali Updates Ltd. All rights reserved .

No Result
View All Result
  • Home
  • News
  • Entertainment
  • Sports
  • Travel
  • Kigali Updates FM
  • Kigali Updates TV

© 2021 Kigali Updates Ltd. All rights reserved .