contact us now contact us now
  • About Us
  • Contact Us
  • Advertise
Your All Day News
Advertisement
  • Home
  • News
    • All
    • Business
    • Education
    • Kwibuka
    • Politics
    • Science
    • World

    Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

    Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

    Ngorero:Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore yishakiye

    Burera:Ibiro 30 by’urumogi na litiro 476 za Kanyanga byatwitswe

    Polisi y’uRwanda yafashe abantu 12 bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro

    Miss World yafunzwe azira gukomeretsa mugenzi we yagombaga kwambika ikamba

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
  • Entertainment
  • Sports
  • Travel
  • Kigali Updates FM
  • Kigali Updates TV
No Result
View All Result
  • Home
  • News
    • All
    • Business
    • Education
    • Kwibuka
    • Politics
    • Science
    • World

    Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

    Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

    Ngorero:Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore yishakiye

    Burera:Ibiro 30 by’urumogi na litiro 476 za Kanyanga byatwitswe

    Polisi y’uRwanda yafashe abantu 12 bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro

    Miss World yafunzwe azira gukomeretsa mugenzi we yagombaga kwambika ikamba

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
  • Entertainment
  • Sports
  • Travel
  • Kigali Updates FM
  • Kigali Updates TV
No Result
View All Result
KigaliUpdates.com
No Result
View All Result
Home News Kwibuka

Huye: Hamaze kuboneka imibiri 47 y’abishwe muri Jenoside bakajugunywa mu musarani

Dizone by Dizone
March 29, 2021
in Kwibuka
0
28
SHARES
1.4k
VIEWS
Share On WhatsappShare on FacebookShare on Twitter

Igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikajugunywa mu musarani uri mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye kirakomeje. Kugeza kuri iki Cyumweru hamaze kuboneka imibiri 47.

Igikorwa cyo gucukura hashakishwa iyo mibiri cyatangiye ku wa 26 Werure 2021 mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage mu buryo bw’ibanga.

Ayo makuru yayahaye Uwimana Béatrice umwe mu babashije kurokoka mu muryango wa Rwamanywa Antoine wishwe akajugunywa mu musarani ufite metero 10 z’uburebure ndetse inzu wari utuyemo igasenywa ku buryo nyuma byagoranye kumenya amakuru y’aho abawugize bishwe bajugunywe.

Abajugunywemo ni abo mu muryango wa Rwamanywa n’abandi bagiye bazanwamo bamaze kwicwa.

Aho hantu kuri ubu hari umurima uhinzemo ibishyimbo nta n’ikimenyetso cy’uko higeze gutura abantu.

Uwimana na bagenzi be bashoboye kumenya ababo bavuga ko bibabaje cyane kumara imyaka 27 amakuru y’uko aha hantu hari harimo imibiri ataratangwa nyamara hasanzwe hatuwe.

Gusa bavuze ko kuri ubu imitima yabo yaruhutse kubera ko ababo bagiye gushyingurwa mu cyubahiro.

Uwimana ati “Kuba aba bantu babonetse umutima wanjye uratuje. Mwabonye ko hari n’abandi bahise bagira amarangamutima bararira kuko bari babonyemo ababo. Buriya rero ntabwo ari ukubabara barijijwe n’ikindi ahubwo buriya bagize amahoro n’umutekano mu mutima kuko babonye ababo bakaba bagiye kubashyingura.”

Amakuru atangwa n’abahoze batuye mu Murenge wa Tumba avuga ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri ako gace kabonetsemo imibiri, hari bariyeri zirenga enye ku buryo hakekwa ko hirya no hino mu masambu ahari haba hari imibiri itashyingurwa mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, asaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa kuyatanga.

Ati “Ntitumusaba ngo avuge ko ari we wabishe, ariko byibura agaragaze avuge ati ‘aha hantu harimo abantu’; n’ubwo yahashinga igiti akavuga ngo harimo abantu byadufasha kugira ngo dushobore kuba dukora ibishoboka igikorwa cyo gutaburura no gushyingura kibe cyarangira byibuze muri iyi myaka 27, abantu bavugishije ukuri wenda tukavuga ngo bose dushoboye kubabona.”

Mu mibiri 47 imaze kuboneka harimo iy’abantu bakuru 35 yabonetse ku wa Gatandatu n’indi 12 yabonetse kuri iki Cyumweru.

Icyakora harimo n’iy’abana bitoroshye kumenyera imibare kubera ko yamaze kwangirika cyane.

Mu gihe hategurwa kuyishyingura mu cyubahiro yabaye ishyizwe ku rwibutso rwa Cyarwa rusanzwe rushyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 11.

Tags: HuyeJenosideKIGALI NEWSkigaliupdatesKigaliupdates.comrwanda
Previous Post

Covid-19 : Mu bipimo birenga miliyoni bimaze gufatwa mu Rwanda abantu 1328 nibo bakirwaye

Next Post

Barafinda yagarutse mw’isura nshya nyuma yo kuvanwa i ndera kuvurwa [Amafoto]

Dizone

Dizone

Managing Director of KIGALI UPDATES Ltd

Next Post

Barafinda yagarutse mw'isura nshya nyuma yo kuvanwa i ndera kuvurwa [Amafoto]

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Trending
  • Comments
  • Latest

Nyarugenge : Polisi yafashe umugore ahita akuramo imyambaro ye asigara ari buri buri

April 8, 2021

Bikomeje kuba urujijo, Ese CP John Bosco KABERA yaba aherereye he?

January 31, 2021

Umuherwe Bill Gates wavuze bwa mbere ku cyorezo cya Corona ’COVID-19’ abantu ntibabiha agaciro,yahishuye n’igihe kizarangirira ku Isi burundu

March 26, 2021

Urayeneza Gérard nyiri Kaminuza ya Gitwe yakatiwe gufungwa burundu

March 26, 2021

Ibyiza by’urwanda byagaragarijwe abatuye i Londres, runatumira abatuye Isi muri CHOGM 2020

8

Ifoto y’umwalimu wo muri UR uteruye uruhinja rw’umunyeshuli yakoze ku mitima ya benshi

8

Abantu batatu barimo n’Umupolisi batawe muri yombi bakurikinweho guhohotera umuturage

3

Afrika y’epfo:Intare ziyemeje gufata umwanya wo kuruhukira mu muhanda kubera COVID-19 [AMAFOTO]

3

Umukobwa waburaga iminsi mike ngo akore ubukwe n’umuhanzi w’icyamamare yasanzwe muri hoteli yapfuye

April 11, 2021

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

April 11, 2021

Sobanukirwa impamvu imiti ikoze mu bimera ivura indwara zikomeye kurusha imiti yitwa ko ari iya kizungu, “Dore imiti yagufasha”

April 11, 2021

Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

April 11, 2021

Recent News

Umukobwa waburaga iminsi mike ngo akore ubukwe n’umuhanzi w’icyamamare yasanzwe muri hoteli yapfuye

April 11, 2021
1.4k

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

April 11, 2021
1.3k

Sobanukirwa impamvu imiti ikoze mu bimera ivura indwara zikomeye kurusha imiti yitwa ko ari iya kizungu, “Dore imiti yagufasha”

April 11, 2021
1.4k

Umuhanzi Niyo Bosco ’utabona’ yemerewe ijisho

April 11, 2021
1.5k

Kigali Updates TV

ADVERTISEMENT

KIGALIUPDATES Ltd is local private company that’s providing different services such as: Giving news based on entertainment, sports, political and motivational stories and we are basically focused on providing all the latest news that is exclusively in Kigali and the whole country side and also we are encouraging the youth people to be creative through to their talents and skills without looking for the external supports or waiting for the job.

Browse by Category

  • Apps
  • Business
  • Education
  • Entertainment
  • Fashion
  • Health
  • Kwibuka
  • Lifestyle
  • Movie
  • Music
  • News
  • Politics
  • Religion
  • Review
  • Science
  • Sports
  • Tech
  • Travel
  • Uncategorized
  • World

Follow Kigali Updates Ltd on Social Media

Recent News

Umukobwa waburaga iminsi mike ngo akore ubukwe n’umuhanzi w’icyamamare yasanzwe muri hoteli yapfuye

April 11, 2021

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza ntazajya gushyingura igikomangoma Philip kuwa gatandatu utaha

April 11, 2021
  • About Us
  • Contact Us
  • Advertise

© 2021 Kigali Updates Ltd. All rights reserved .

No Result
View All Result
  • Home
  • News
  • Entertainment
  • Sports
  • Travel
  • Kigali Updates FM
  • Kigali Updates TV

© 2021 Kigali Updates Ltd. All rights reserved .