Abakurikiranira hafi imyidagaduro yo muri Uganda, bamaze iminsi batunguwe no kubona amashusho y’umuhanzi Fik Fameica mu buriri acigatiye ibere ry’inkumi bahuje urugwiro.
Aya mashusho y’amasegonda icumi, agaragaza Fik Fameica aryamanye n’inkumi itamenyekanye amazina bahuje urugwiro ndetse uyu muhanzi acigatiye ibere ry’uyu mukobwa utari wambaye hejuru.
Bamwe mu babonye aya mashusho bavuze ko uyu muhanzi yakoze ibi kugira ngo akomeze kuvugwa mu itangazamakuru kuko yari amaze igihe atagarukwaho cyane.
Fik Fameica ni umwe mu bahanzi bakomeye bo mu gihugu cya Uganda. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Property, Omu Bwati yakoranye na Patoranking na Buligita ari nayo aheruka yakunzwe cyane.
Mu Rwanda Fik Fameica yarushijeho kuzamura izina rye ubwo yasohoraga indirimbo ‘Bon Appétit’ yakoranye na Bruce Melodie nubwo amashusho yayo yaje kuburirwa irengero ku bw’amaherere.


