Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, yavuze ko itumbagira ry’ibiciro by’ibicuruzwa birimo isukari ryatewe n’uko hari inganda zo mu bihugu u Rwanda rwayiranguragamo zitarimo gukora muri ibi bihe.
Mu minsi ishize hakomeje kugaragara itumbagira ry’ibiciro by’isukari, amavuta yo guteka, isabune n’ibindi. Ni ibintu bikomeje kugenda bifata indi ntera.
Nko ku bijyanye n’isukari, mu myaka itatu ishize, u Rwanda rwari rusanzwe rufite ibihugu rukuramo isukari kuko itunganywa n’inganda z’imbere mu gihugu yanganaga na 10% by’ikenerwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari cyitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard n’abandi bayobozi bagize Guverinoma, hagaragajwe icyatumye isukari ibura n’umuti w’ikibazo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, yavuze ko mu myaka ishize, u Rwanda rwari rufite umuntu waruzaniraga nibura nka 35% by’isukari ikoreshwa mu gihugu ariko haje kubamo ikibazo cy’uko muri iki gihe cy’imvura inganda akorana nazo zitari gukora neza.
Ibihugu uwo muntu yaranguragamo birimo Malawi, Eswatini na Zambia.
Ati “Muri iki gihe cy’imvura inganda zitunganya isukari zikora amasuku y’imashini ku buryo biri mu byatumye isukari yazanwaga hano isa n’ihungabanye ariko twizera ko mu mpera z’ukwezi kwa Mata cyangwa Gicurasi, ayo masuku azaba yamaze gukorwa.”
Minisitiri Habyarimana yavuze ko mu gihe hagitegerejwe icyo gihe ariko hari gushakwa ubundi buryo Abanyarwanda baba babona isukari.
Ati “Twatangiye kwerekeza amaso mu bindi bihugu bishobora kuba biduha isukari kandi idahenze cyane.”
Yavuze ko ikijyanye n’ibiciro byakomeje kugenda bizamuka muri iyi minsi ahanini byagiye biterwa na bamwe mu bacuruzi baba bashaka guhenda abaguzi ariko mu by’ukuri iyo bafite batarayiranguye muri ibi bihe by’ibura ryayo.
Minisitiri Habyarimana yavuze kandi ko no ku mavuta yo guteka amenshi yaturukaga mu Misiri andi akava mu bihugu byo ku Mugabane wa Aziya, ndetse mu minsi yashize hakomeje kubaho ikibazo kijyanye n’ingendo zo mu mazi.
Mu gukemura iki kibazo ariko, u Rwanda rwishatsemo ibisubizo kuko kuri ubu hari inganda zifite ubushobozi bwo gutanga amavuta yo guteka angana na 37% y’akenewe.
Ikilo cy’isukari cyavuye ku 1000 Frw kigera ku 1600 Frw [hari n’aho bayigurisha 1700 Frw].
Umufuka w’isukari waguraga ibihumbi 50 Frw ubu ugeze ku bihumbi 75 Frw, ni mu gihe agakombe kamwe ka Salsa kageze kuri 400 Frw kandi karaguraga 250 Frw.
Litiro eshanu z’amavuta y’igihwagari zirimo kugura ibihumbi 17 Frw avuye ku bihumbi 15 Frw. Ikarito y’amakaloni yaranguraga 11000 Frw, ubu yageze kuri 14800 Frw.