Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gifite umuhigo (mubi) wo kuba icya mbere ku Isi kigeze kugaragaramo abantu benshi bapfiriye mu kibuga, mu mukino umwe w’umupira w’amaguru.
Kuba umukinnyi yakwitura mu kibuga agapfa ni ibimenyerewe mu mupira w’amaguru, gusa iyo bibaye ku bakinnyi barenze umwe icyarimwe hibazwa byinshi.
Mu Ukwakira mu mwaka w’1998, ikipe ya Bena Tshadi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yasuwe n’iyitwa Basanga, mu mukino wabereye mu gace ka Kasai ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1, ubwo isanganya ry’inkuba yakubitaga abakinnyi 11 ba Bena Tshadi bose bagahita bapfa.
Ikinyamakuru L’Avenir cyandikirwa i Kinshasa cyavuze ko uretse urupfu rwa bariya bakinnyi, inkuba yanakomerekeje abafana babarirwa muri 30, mu gihe ku ruhande rwa Basanga nta muntu n’umwe wigeze agira ikibazo.
Iyo nkuba y’amateka yahise ibyutsa umwuka mubi, abo ku ruhande rwa Bena Tshadi bashinja ikipe bari bahanganye kubateza iriya nkuba.
Ikinyamakuru L’Avenir kivuga ko iyo nkuba yahise ishyira amacakubiri mu baturage bo muri kariya gace ka Kasai kivuga ko bazwiho gukoresha amarozi mu mupira w’amaguru.
Cyakora cyo iriya nkuba si yo ya mbere yari ikubitiye abakinnyi mu kibuga.
Mbere y’aho umukino wa shampiyona y’Ikiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo wari warasojwe imburagihe, ubwo abakinnyi barindwi n’umusifuzi bakubitirwaga n’inkuba mu kibuga.
Hari mu mukino wahuzaga ikipe ya Moroko Swallows na Jomo Cosmos yari imbere n’ibitego 2-0, mu gihe umukino waburaga iminota 12 ukarangira.