Umuhanzi uri mubakomeye cyane hano mu Rwanda kubera impano idasanzwe mubya muzika yagaragaje amarangamutima ye ku bahanzi ndetse anashyira ahagaragara abagaburiye amarangamutima ye muruyu mwaka wa 2020
Abinyujije kurukuta rwe rwa instagram, Umuhanzi danny vumbi yagaragaje abanzi bakoze umuziki nawe ubwe yakunze cyane muruyu mwaka turi gusoza wa 2020.
Nkuko urutonde rubigaragaza umuhanzi Danny vumbi yerekanyeko nyuma yo kuba umuziki we warabaye mwiza cyane muri 2020, ngo hari abandi bahanzi 10 baje bagaburira amarangamutima ye kubijanye na muzika.
Yagize ati”Narabanje ndiryohereza n’abakunzi banjye!! 2020 nakoze video 3 na audio 12 (album inkurunziza) muzagiye hanze, hakunzwe cyane #yebare nindi yitwa umugozi”
Umuhanzi Danny vumbi nyuma yo kuryoherwa nubwiza bw’umuziki we,
Dore abandi bahanzi nyarwanda bagiye bakora ibihangano bikamutwara umutima.
- Bruce melody
- meddy
- Safi madiba
- Nel ngabo
- Mico the best
- Juno kizigenza
- Marina
- Igol Mabano
- Davis D
- Big bang Bishanya
Umuhanzi Danny vumbi ari mu bubashye cyane muri muzika nyarwanda kuko azwiho kuba ari umuhanga ndetse n’inararibonye mu kwandika indirimbo, kuburyo usanga hafi 60% y’ibihangano byagiye bikanyuzaho byose byabaga byagizwemo uruhare na Danny vumbi cyane cyane mu myandikire yabyo.