Abantu 11 bari mu gace kitwa Kokonyange ko muri Teritwari ya Irimu muri Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biciwe mu gitero cy’inyeshyamba z’umutwe wa FPIC- CODECO.
Ni igitero cyabaye mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022, cyiciwemo abasivili 11 hakomereka abagera ku 10 muri Teritwari ya Irumu muri Ituri.
Umuyobozi wa Sheferi ya Baboa Bakoe, yabwiye 7 SUR7.CD ko izi nyeshyamba zishe aba basivili mu giturage cya Kokonyange nyuma yo gucunga ko nta ngabo za Leta zari muri ako gace.
Jonas Lemi Zorabo yahamije ko abantu 11 bishwe n’iki gitero mu gihe abagera ku 10 bakomeretse bikabije.
Yagize ati“Biciwe mu giturage cya Kokonyange, iki gitero cyakozwe n’inyeshyamba za CODECO n’abo bafatanyije ba FPIC, bacunze nta ngabo za FARDC zari muri iki giturage.”
Yakomeje avuga ko ubwo FARDC yatabaraga izi nyeshyamba zahise zihunga, abaturage bari guhamagarwa ngo basubire mu ngo zabo.
Teritwari ya Irumu ni imwe mu yibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba mu Ntara ya Ituri yiganjemo imitwe y’inyeshyamba z’aba congomani n’indi ituruka ikomoka muri Uganda.
Ingabo za Leta ya Congo, FARDC na UPDF za Uganda bari gukora Oresiyo yiswe Ushuuja yo guhashya imitwe y’iterabwoba muri Kivu y’Amajyaruguru no mu Ntara ya Ituri.