Bwambere umugore yabonye uruhushya rwo gutwara imodoka zihinga

Umugore wo muri palestine yabonye uruhushya rwo gutwara imodoka z'ihinga

Mu mateka y'igihugu cya Palesitine nibwo bwa mbere umugore ahawe uruhushya rwo gutwara (permi) rwo gutwara imodoka zifashishwa mu mirimo y'ubuhinzi, ubwubatsi n'ibindi.

Umugore w'imyaka 50 wo mugihugu cya palasitine witwa Etihad ayyad yahawe uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka zimenyerewe mu guhinga no kubaka, bimugira uwambere uciye aka gahigo kuko ntawundi mugore wigeze ubona uru ruhushya kuva iki gihugu cyabaho.

Uyu mugore w'abana batandatu asanzwe ari umuhinzi mworozi aho mu gihugu cye akaba atuye mu mugi wa yeriko abenshi bazi muri bibiliya.

uyu mugore asanzwe akorera imirimo y'ubuhinzi bwe ku buso bwa hegitari eshatu, akaba avugako yari amaze imyaka 20 muri uyu mwuga.

yagize ati "maze igihe kingana n'imyaka 20 mu buhinzi ariko najyaga ngorwa no gusarura ndetse no kugeza umusaruro wanjye murugo ndetse no kumasoko".

nubwo uyu mugore yabanje gukwenwa n'abatari bake mu mujyi atuyemo wa yeriko kuberako ashaje kandi ngo akaba ariwe wenyine washakaga uru ruhushya. we avugako bimufitiye akamaro gakomeye cyane ko ubu asigaye akorera agatubutse kuburyo abasha gutunga abana be ndetse n'umugabo we.

uyu mugore kugeza ubu yabaye intangarugero mu gihugu hose aho we ubwe abonako nta mwuga wahariwe abagabo gusa.

yagize ati"Ubu nahaye akazi abagore umunani baza kumfasha mu mirimo yanjye, iyo mirimo kandi ubusanzwe yakorwaga n'abagabo, rero mbona nta murimo umugore atashobora kandi ndi umuhamya wabyo"