Uko iminsi ishira indi ikaza abantu benshi bakomeje kwibaza ku buzima bw’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II nyuma y’aho akirukiye COVID-19.
Izi mpungenge z’abaturage bo hirya no hino ku Isi zarushije kwiyongera kuri uyu wa Kabiri ubwo Umwamikazi Elizabeth atabonekaga mu muhango wo gutangiza Imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza.
Ni umuhango hari hashize imyaka 59 ataburamo. Mu buzima bwe yawusibye kabiri, bwa mbere hari 1959 ubwo yari ari hafi kwibaruka Igikomangoma Andrew ndetse no mu 1963 ubwo yari agiye kwibaruka, Igikomangoma Edward.
Muri uyu muhango Umwamikazi Elizabeth yahagarariwe n’umuhungu we, Charles. Mu gihe aho Umwamikazi yari asanzwe yicara hari hashyizwe akameza gateretseho ikamba rye.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya ‘Associated Press’ avuga Umwamikazi Elizabeth amaze igihe atamerewe neza nyuma y’aho akiriye COVID-19.
Kugeza ubu ngo ntari kubasha kugenda neza ku buryo bitari kumworohera kugera muri uyu muhango.
Ibyakozwe n’Umwamikazi Elizabeth ahereza inshingano ze, umuhungu we, Robert Hazell wigisha muri University College London yavuze ko bifatwa nko kumuhereza ubutegetsi mu buryo buteruye.
Uyu mwarimu yakomeje agira ati “Yego tumeze nk’aho turi mu gihe cyo guhererekanya ubutegetsi, Umwamikazi ageze mu myaka 90. Ntabwo azabaho iteka, turi kugera ku mpera z’ubuyobozi bwe, muri iyi myaka ya nyuma niba adashoboye kugaragara mu ruhame, Igikomangoma Charles gishobora kumuhagararira.”
Hashize igihe hari impungenge ku buzima bw’Umwamikazi Elizabeth w’imyaka 96 ahanini biturutse ku kuba asigaye asiba imihango imwe n’imwe kubera ko atameze neza.
