visit our website visit our website
Your All Day News
Advertisement
  • Home
  • News
    • All
    • Business
    • Education
    • Kwibuka
    • Politics
    • Science
    • World

    Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

    Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse

    Bikomeje kuba amayobera: Umwamikazi w’ubwongereza ntiyagaragaye mu muhango ukomeye cyane, ese habaye iki?

    Abakora uburaya i Kigali bazamuye ibiciro bitwaje ’intambara yo muri Ukraine’

    Gatsata: Umugabo afunzwe azira gusambanya inkoko

    Perezida Kagame yasubije ubutumwa bwa Bamporiki Eduard wamusabye imbabazi

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
    • Travel
  • Entertainment
  • Sports
  • Kigali Updates TV
  • Kigali Updates FM
KIGALI UPDATES FM
WATCH TV
No Result
View All Result
  • Home
  • News
    • All
    • Business
    • Education
    • Kwibuka
    • Politics
    • Science
    • World

    Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

    Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse

    Bikomeje kuba amayobera: Umwamikazi w’ubwongereza ntiyagaragaye mu muhango ukomeye cyane, ese habaye iki?

    Abakora uburaya i Kigali bazamuye ibiciro bitwaje ’intambara yo muri Ukraine’

    Gatsata: Umugabo afunzwe azira gusambanya inkoko

    Perezida Kagame yasubije ubutumwa bwa Bamporiki Eduard wamusabye imbabazi

    Trending Tags

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
    • Travel
  • Entertainment
  • Sports
  • Kigali Updates TV
  • Kigali Updates FM
KIGALI UPDATES FM
WATCH TV
No Result
View All Result
KigaliUpdates.com
No Result
View All Result
Home Lifestyle Health

Amasaha ya Guma mu Rugo yakuweho, imipaka ku butaka irafungurwa

Dizone by Dizone
March 5, 2022
in Health
2 min read
0
1.2k
SHARES
1.8k
VIEWS
Share On WhatsappShare on FacebookShare on Twitter

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 4 Werurwe yashyizeho ingamba nshya mu rugendo rwo guhashya Icyorezo cya Covid-19, aho yakuyeho amasaha ya Guma mu Rugo yari amaze imyaka hafi ibiri yubahirizwa mu Gihugu.

Iyi Nama yemeje ko ibikorwa byinshi bizakomeza gukora amasaha 24 kuri 24, aho kujya bifungwa Saa sita z’ijoro nk’uko byari bisanzwe. Ibikorwa bitemerewe gukora amasaha yose birimo ibitaramo by’umuziki, kubyina harimo na konseri, utubari, ibirori byo kwiyakira n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe, aho bizajya bifungwa Saa munani z’ijoro.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana n’ubushobozi bwazo bicaye, ndetse na 75% ku bahagaze. Insengero, restaurant, utubari, gym, stade zakira imikino yose, pisine n’inyubako za massage byose byemerewe gukora kandi bikakira abantu bangana n’ubushobozi bw’aho bibera, uretse ko abo bantu bagomba kuba barikingije mu buryo bwuzuye. Abana bari munsi y’imyaka 12 nibo batemerewe kwerekana icyangombwa cy’uko bakingiwe.

Abitabirira ikiriyo bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, mu gihe abitabira inama n’andi makoraniro bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, ariko bakanerekana icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 mu masaha atarenze 48. Abategura amakoraniro rusange bagirwa inama yo kuyashyira hanze mu gihe bishoboka, bitagenda gutyo hagafungurwa amadirishya kugira ngo haboneke umwuka uhagije.

Ibikorwa byo gutwara abagenzi kuri moto n’amagare bizakomeza, ariko abamotari n’abanyonzi bategetswe kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye, utabikoze akazahanwa.

RelatedPosts

Hagaragaye ibisa n’amayobera kuri Covid-19 mu Rwanda

Musanze: Abantu 2 bahitanywe n’impanuka y’ubwato

Ibikorwa by’abikorera ndetse n’inzego za Leta byemerewe kwakira abakozi bangana n’ubushobozi bw’aho bakorera. Minisiteri y’Ubuzima yahawe uburenganzira bwo gufunga inyubako yaba iy’abikorera na Leta, mu gihe cyose igaragayemo umubare munini w’abarwaye Covid-19.

Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Ibikorwa birimo hoteli, abayobora n’abatwara ba mukerarugendo bose bemerewe gusubukura ibikorwa byabo.

Uretse ibi byemezo bizatangira kubahirizwa ku itariki ya 5 Werurwe, imipaka y’u Rwanda yo ku butaka nayo yafunguwe, aho iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku itariki 7 Werurwe. Abagenzi binjira ku mipaka yo ku butaka bashobora kuzajya basuzumwa Covid-19 mu gihe bibaye ngombwa mbere yo kwinjira mu Gihugu.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gukingira 60% by’abaturage barwo mu buryo bwuzuye, intego ikaba ari ugukomeza gukingira abantu benshi mu rwego rwo guhashya Covid-19 burundu.

Abagenzi binjira n’abasohoka mu Gihugu banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abanyarwanda bose bava mu Gihugu bagomba kuba barikingije Covid-19.

Leta y’u Rwanda irakomeza gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa byo kwikingiza ndetse no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 04 Werurwe 2022 pic.twitter.com/rH30PzixYC

— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) March 4, 2022

 

 

Tags: gumamurugo
Previous Post

Rwanda: Abakinnyi 11 ntibemerewe gukina imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona

Next Post

KIGALI: Polisi yafashe umugore uherutse kugaragara asindira mu ruhame akanakora ibikorwa biteye isoni

Dizone

Dizone

Managing Director of KIGALI UPDATES Ltd

Next Post

KIGALI: Polisi yafashe umugore uherutse kugaragara asindira mu ruhame akanakora ibikorwa biteye isoni

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Trending
  • Comments
  • Latest

Nyarugenge : Polisi yafashe umugore ahita akuramo imyambaro ye asigara ari buri buri

April 8, 2021

Tidjara Kabendera yahishuye ikintu cyatumye atandukana n’umugabo wa kabiri agasubirana n’umugabo we wa mbere

May 26, 2021

Bikomeje kuba urujijo, Ese CP John Bosco KABERA yaba aherereye he?

January 31, 2021

Umuherwe Bill Gates wavuze bwa mbere ku cyorezo cya Corona ’COVID-19’ abantu ntibabiha agaciro,yahishuye n’igihe kizarangirira ku Isi burundu

March 26, 2021

Minisiteri y’uburezi yageneye buri munyeshuri wiga acumbikirwa n’ishuri amafaranga 25,000 rwfs yo kumutunga

3
Dore ibitera abagore gutaka cyangwa kurira mugihe cy'imibonano mpuzabitsina

Dore ibitera abagore gutaka cyangwa kurira mugihe cy’imibonano mpuzabitsina

3

Breaking News: Amakipe 18 niyo azakina shampiyona

3

Menya umugore wa mbere wa Adam utari Eva n’uburyo yaryamanye na Adam mu rwego rwo kwihorera,Ntiyigeze avugwa.

3

Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

May 14, 2022

Rwanda: Nti bikiri ngombwa kwambara agapfukamunwa

May 13, 2022

Rurageretse hagati ya Diamond platinumz,Zuchu na Leta ya Tanzania

May 12, 2022

Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse

May 12, 2022

Recent News

Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

May 14, 2022
1.7k

Rwanda: Nti bikiri ngombwa kwambara agapfukamunwa

May 13, 2022
1.7k

Rurageretse hagati ya Diamond platinumz,Zuchu na Leta ya Tanzania

May 12, 2022
1.7k

Yishyikirije RIB ya Kigali : Irengero ry’Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira bivugwa ko yatorotse agasiga yanditse

May 12, 2022
1.7k

Kigali Updates TV

ADVERTISEMENT

Browse by Category

  • All latest News
  • Apps
  • Business
  • CINEMA
  • Education
  • Entertainment
  • Fashion
  • Food
  • Health
  • Kwibuka
  • Lifestyle
  • Music
  • News
  • Politics
  • Religion
  • Review
  • Science
  • Sports
  • Tech
  • Travel
  • Udushya
  • World

Follow Kigali Updates Ltd on Social Media

Recent News

Jado Castar yafunguwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe

May 14, 2022

Rwanda: Nti bikiri ngombwa kwambara agapfukamunwa

May 13, 2022

© 2015 - 2022 | Kigali Updates Ltd | All rights reserved .

No Result
View All Result
  • Home
  • News
    • Travel
  • Entertainment
  • Sports
  • Kigali Updates TV
  • Kigali Updates FM

© 2015 - 2022 | Kigali Updates Ltd | All rights reserved .